Komisiyo y’igihugu y’amatora itangaza ko amatora y’abasenateri muri manda 2019-2024 yitabiriwe ku kigero cya 94 kw’ijana. Aba basenateri batowe hakurikijwe manda nshya yanditse mw’Itegeko Nshinga ryavuguruwe mu 2015 kuko ubusanzwe batorerwaga imyaka umunani ubu bakazajya bamara manda y’imyaka itanu. Ikindi cyahindutse ni mu Mujyi wa Kigali, kuko abatoye abasenateri ari abahagarariye Njyanama z’imirenge n’abajyanama b’umujyi wa Kigali gusa kuko Njyanama z’uturere zasheshwe n’amabwiriza mashya y’imitegekere y’Umujyi wa Kigali.
Abasenateri batowe
Amajyepfo
- Umuhire Adrie
- Uwera Pélagie
- Nkurunziza Innocent
Iburengerazuba
- Mureshyankwano Marie Rose
- Havugimana Emmanuel
- Dushimimana Lambert
Iburasirazuba
- Nsengiyumva Fulgence
- Bideri John Bosco
- Mupenzi Georges
Amajyaruguru
- Nyinawamwiza Laetitia
- Habineza Faustin
Umujyi wa Kigali
- Ntidendereza William
Ku itariki ya 16 Nzeri 2019, hatowe Abasenateri cumin a babiri (12) batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu. Ku wa 17 Nzeri 2019, hatowe Umusenateri umwe (1) utorwa mu barimu n’abashakashatsi bo muri Kaminuza n’Amashuri makuru bya Leta. Ku itariki ya 18 Nzeri 2019, hatowe umusenateri umwe (1) utorwa mu barimu n’abashakshatsi bo muri Kaminuza n’amashuri makuru byigenga. Abo basenateri 14 batowe harimo abagore bane bangana na 28,6 ku ijana (28,6%).
Muri Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta hatowe Prof Niyomugabo Cyprien na ho muri Kaminuza n’amashuri makuru byigenga hatorwa Prof. Kanyarukiga Ephrem.
Ubwanditsi
