Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abasenateri batowe 2019-2024

Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'amatora (Ifoto/Ububiko)

Komisiyo y’igihugu y’amatora itangaza ko amatora y’abasenateri muri manda 2019-2024 yitabiriwe ku kigero cya 94 kw’ijana. Aba basenateri batowe hakurikijwe manda nshya yanditse mw’Itegeko Nshinga ryavuguruwe mu 2015 kuko ubusanzwe batorerwaga imyaka umunani ubu bakazajya bamara manda y’imyaka itanu. Ikindi cyahindutse ni mu Mujyi wa Kigali, kuko abatoye abasenateri ari abahagarariye Njyanama z’imirenge n’abajyanama b’umujyi wa Kigali gusa kuko Njyanama z’uturere zasheshwe n’amabwiriza mashya y’imitegekere y’Umujyi wa Kigali.

Abasenateri batowe

 Amajyepfo

  1. Umuhire Adrie
  2. Uwera Pélagie
  3. Nkurunziza Innocent

Iburengerazuba

  1. Mureshyankwano Marie Rose
  2. Havugimana Emmanuel
  3. Dushimimana Lambert

Iburasirazuba

  1. Nsengiyumva Fulgence
  2. Bideri John Bosco
  3. Mupenzi Georges

Amajyaruguru

  1. Nyinawamwiza Laetitia
  2. Habineza Faustin

Umujyi wa Kigali

  1. Ntidendereza William

Ku itariki ya 16 Nzeri 2019, hatowe Abasenateri cumin a babiri (12) batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu. Ku wa 17 Nzeri 2019, hatowe Umusenateri umwe (1) utorwa mu barimu n’abashakashatsi bo muri Kaminuza n’Amashuri makuru bya Leta. Ku itariki ya 18 Nzeri 2019, hatowe umusenateri umwe (1) utorwa mu barimu n’abashakshatsi bo muri Kaminuza n’amashuri makuru byigenga. Abo basenateri 14 batowe harimo abagore bane bangana na 28,6 ku ijana (28,6%).

Muri Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta hatowe Prof Niyomugabo Cyprien na ho muri Kaminuza n’amashuri makuru byigenga hatorwa Prof. Kanyarukiga Ephrem.

Ubwanditsi 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities