Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryongeye gusaba abashoferi batwara imodoka nini ndetse n’izitwara abagenzi kwirinda gutwara ikinyabiziga mu gihe bananiwe, kuko ari bimwe mu bikomeje kugaragara ko biteza impanuka.
Ibi Polisi ibigarutseho nyuma y’aho imodoka yo mu bwoko bwa semi- Trailer yari ivuye mu gihugu cya Tanzaniya yerekeza mu karere ka Rubavu yakoreye impanuka mu karere ka Gakenke mu murenge wa Gashenyi igahitana ubuzima bw’umuntu umwe witwa Bakari Ismail Kandanga wari uyitwaye.
Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yavuze ko iyi mpanuka yabereye mu karere ka gakenye hirya gato y’ahazwi nko kuri Bassin itewe n’uburangare bw’umushoferi.
Yagize ati “Bigaragara ko habayeho uburangare bwo kutaringaniza umuvuduko n’imiterere y’umuhanda kuko uyu mushoferi yananiwe gukata ikorosi kubera umuvuduko mwinshi bikarangira imodoka irenze umuhanda.”
Akomeza avuga ko iyi mpanuka yabaye mu masaha ya mu gitondo (5h35) Polisi ikimenya aya makuru ikaba yihutiye gutabara ariko bitewe n’imiterere y’impanuka umushoferi wari utwaye iyi modoka ari na we wenyine wari uyirimo akaba yahise yitaba Imana. Umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Nemba.
SSP Ndushabandi avuga ko mu bindi bishobora kuba byateje iyi mpanuka harimo n’ikibazo cy’umunaniro agasaba abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara bananiwe kuko bashobora gufatwa n’ibitotsi bikaba byateza impanuka.
Yagize ati “Akenshi abashoferi b’imodoka nini usanga ari babiri kugirango umwe yakire undi mu rwego rwo kurwanya umunaniro, iyi modoka yo siko bimeze kuko yaritwawe na Bakari Ismail Kandanga ari na we wari uyirimo wenyine.”
SSP Ndushabandi asoza yibutsa abatwara ibinyabiziga ko gukumira impanuka zo mu muhanda ari inshingano za buri wese ukoresha umuhanda bityo bakwiye kurushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda umuvuduko ukabije, gutwara imodoka basinze cyangwa bananiwe ndetse no kwirinda kuvugira kuri terefoni mugihe batwaye ibinyabiziga. Yongeyeho ko buri wese yubahirije amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda impanuka zakwirindwa ntizikomeze gutwara ubuzima bw’abantu.
Panorama
