Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abasigajwe inyuma n’amateka bafite ubumuga basaba kwitabwaho by’umwihariko

Raoul Nshungu

Bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma ariko bafite ubumuga basaba Leta ko mu gihe igiye gukora igenamigambi bajya batekerezwaho mu buryo bw’umwihariko, kuko baba bafite ibibazo byihariye kurusha abandi.

Ibi bivugwa n’abagenerwabikorwa b’Umuryango RVPDO (Rwanda Vulnerable People with Disability Organization) wita ku bo amateka agaragaza ko bashigajwe inyuma ariko by’umwihariko ku bafite ubumuga.

Aba bavuga ko iyo urebye gahunda bagenerwa hari igihe ntacyo zibamarira kuko usanga zidahura n’imibereho yabo ya buri munsi.

Umumararungu Grace, atuye mu karere ka Kayonza. Avuga ko yemera kandi ashima ibyo Leta igenda ikora mu guteza imbere ubuzima bwa buri munyarwanda ngo hakwiye kujya ibindi bagenerwa nk’abasigajwe inyuma n’amateka ariko bafite ubumuga.

Agira ati “Turashima Leta ko hari icyo ikora kugeza ubu gusa ariko turasaba kwitabwaho tugafatwa nk’itsinda ryihariye kuko niba uwasigajwe inyuma n’amateka atabayeho neza ubwo ufite ubumuga muri abo we ameze nk’uwapfuye.”

Uyu akomeza avuga ko ibibazo birimo ubukene bukabije n’ubujiji biri mu bibazo bibugarije bityo bagasaba ko hashyirwa ingufu mu gufasha abana b’abo bajya mu ishuri.

Habimana Jean de Dieu agendera ku byuma kuko nta maguru yombi afite, avuga ko ubuzima bw’abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma, by’umwihariko abafite ubumuga bumeze nabi cyane, kuko nyuma y’ibindi bibazo nk’ubukene, iyo hiyongereyeho ubumuga bihinduka ingorane.

Agira ati “Hari ukuntu uba ufite ubumuga ariko nta bindi bibazo ufite ariko iyo wasigajwe inyuma n’amateka ukongeraho n’ubumuga aba ari ikibazo gikomeye, kuko uba uri inyuma ho inshuro ebyiri ku wundi usanzwe. Reba nkanjye narigaga nyuma ndivamo kubera ubushobozi no kubura uko ngera ku ishuri, kuko iyo wasigajwe inyuma n’amateka nta bushobozi. Nta makuru yaho wakura ubufasha uba ufite.”

Kimwe na mugenzi we asaba Leta ko hari icyo yajya ibagenera by’umwihariko muri serivisi zitandukanye cyane izirebana n’ubuzima.

Agira ati “Icyo twasaba ni uko twagira uburyo twitabawaho by’umwihariko cyane mu guhabwa ubufasha bugendanye n’ubuvuzi yewe n’ahandi, kuko biraduhenda nta bushobozi bigatuma tubaho nabi.”

Ubuyobozi bw’umuryango RVPDO buvuga ko byagaragaye ko abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma batari ku muvuduko umwe n’abandi, kandi batazi ko bafite uburengenzira kuri serivisi z’ubuzima, iz’uburezi n’izindi. Iyo niyo mpamvu nyamukuru bateguye amasomo nyongerabumenyi yabaye ku wa 29 – 31 Mutarama 2025, hagamijwe guhagurutsa ubuvugizi ku bo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma bafite ubumuga ndetse no kubigisha uburenganzira bwabo.

Ibi bikajyana no kubabwira ko serivisi z’ibanze z’ubuzima, uburezi zihari kuri buri muntu n’abo barimo.

Mu kwezi kwa Mutarama 2025, Guverinoma yongeye kuri Mituweli serivisi zirimo gutanga insimburangingo n’inyunganirangingo hamwe no kubaga hakoreshwejwe ikoranabuhanga… Ibi bikazajya byishyurwa hakoreshejwe ubu bwisungane, bivuze ko hari icyo bizngera ku kubungabunga ubuzima ku bafite ubumuga n’abanyarwanda bose bakoresha Ubwisungane mu Kwivuza muri rusange.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities