Mu rubanza rwa Hategekimana Philippe, rwatangiye mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris), mu rwego rw’ubujurire, abatangabuhamya ku mpande zombi bakomeje kumvwa, abashinja n’abashinjura uyu Biguma ku ruhare akurikiranweho kugira muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bamwe muri abo batangabuhamya batangiye gutegwa amatwi, barimo Michaela Wrong, uri ku ruhande rushinjura Biguma; uyu yananditse igitabo akita ‘Do not disturb’ kibasiraga u Rwanda, n’ubwo imanza ziburanisha abakekwaho kugira uruhare muri jenoside zo ari ubwa mbere azigaragayemo.
Mu rukiko, Michaela Wrong yumviswe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, avuga ko abakurikiranweho ibyaha bya jenoside mu Rwanda bashinjwa ibinyoma mu gihe nta n’umutangabuhamya muri uru rubanza rwa Biguma azi; gusa we atsimbarara ku kuba abashinja abo bakurikiranwa n’inkiko ngo baba bategetswe n’ubuyobozi ibyo bagomba kuvuga.
Me Altit uri mu bunganira Hategekimana Philippe, na we yabwiye uru rukiko (Cour d’Assises de Paris) ko atemera abatangabuhamya bumvwa bari mu Rwanda.
Ati “Abatangabuhamya bo mu Rwanda ntibakwiye kwakirwa, ntabwo bashobora gutanga ubuhamya bisanzuye kuko u Rwanda ari Igihugu kiniga demokarasi.”
Aha ubushinjacyaha bwamubwiye ko ibyo avuga nta shingiro bifite, nk’uko urubanza ruri kubera mu Bufaransa, kikaba Igihugu kizwiho gutanga ubutabera butabogamye kubw’imanza zimaze kuhaburanishirizwa.
Uru rubanza rusa n’urwatangijwe bundi bushya, Hategekimana Philippe ‘Biguma’ uburanishwa yabanje kubwira urukiko ko atemera ibyaha yahamijwe.
Ibi kandi byiyongera ku myitwarire yagiye agaragaza mu Rukiko, itaragaragayemo ukwicuza ku byaha ashinjwa, aho yihakanaga abatangabuhamya kenshi; bikamuviramo gukatirwa gufungwa burundu, nk’uko Me Richard yabitangaje.
Me Gisagara Richard, uri mu bahagarariye abaregera indishyi muri uru rubanza yagize ati “Mu by’ukuri ntiyigeze agaragaza kwicuza ibyaha yakoze, yageze n’aho yihakana abatangabuhamya akavuga ko atabazi, kandi nyamara abazi neza.”
Biguma aburanishwa mbere mu rugereko rw’ibanze rw’Urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris), yavugaga ko jenoside yabaye yarimuriwe gukorera i Kigali, atari akiba i Nyanza; ibintu abatangabuhamya bamwe banyomoza bavuga ko yari ahari, nko mu gihe hicwaga uwari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo.
Umutangabuhamya Cyriaque Habyarabatuma, ubu ufungiye ibyaha bya jenoside (mu mwaka wa 1994 yari Komanda wa jandarumori), yabihamirije urukiko agira ati “Nyagasaza yishwe na Biguma.”
Kuburanisha Hategekimana Philippe ‘Biguma’ mu bujurire byatangiye ku itariki 04 Ugushyingo 2024, mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa; nyuma y’uko muri Kamena 2023 yari yahamijwe jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyabyaha muri byo, agakatirwa gufungwa burundu. Uru rubanza rugiye kumara igihe cy’ukwezi n’igice, nk’uko byateganyijwe ko ruzasomwa ku wa 20 Ukuboza 2024.
UMUBYEYI Nadine Evelyne