Abatoza bashya b’ikipe ya Rayon Sports, bijeje abafana kubagarurira ibyishimo, no kubaha igikombe cya Shampiyona bamaze imyaka 4 badaca iryera.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 02 Gashyantare, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwerekanye abatoza bashya, barimo Umunya-Portugal Jorge Manuel da Silva Paixao na Pedro Miguel, uzamwungiriza mu gihe cy’amezi 6 azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2021/22.
Umutoza, Jorge Manuel da Silva Manuel Paixao, aganira n’itangazamakuru yavuze ko agiye kugarurira ibyishimo abafana ba Rayon Sports.
Yagize ati “Ndashaka gushimira Perezida wacu [wa Rayon Sports,] kuri aya mahirwe. Tugiye gukora ibishoboka, kugira ngo twegukane igikombe cya Shampiyona; Abafana tuzakora buri kimwe kugira ngo tubashimishe.”
Uwayezu Jean Fidèle, Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko abatoza bashya basabwe guhesha ikipe igikombe, no kongera gusohokera u Rwanda mu marushanwa Nyafurika.
Ati “Twahereye ku bunararibonye bwe, kuko yakinnye muri Portugal, yatoje muri Portugal n’Ibihugu bitandukanye birimo ibyo muri Afurika, ni umuntu uzadufasha. Ni ugutsinda, ni ugusohokera u Rwanda muri Afurika, ntabwo twamuzanye ngo dutsinde gusa, ahubwo no kugeza abakinnyi asanze ku rwego rushimishije; Twabaye dusinye amezi 6.”
Rayon sports izanye abatoza bashya, nyuma yo kwirukana Masudi Djuma, wagiye atoje imikino micye muri uyu mwaka wa Shampiyona. Iyi kipe kandi yongeyemo abakinnyi, nka Kwizera Pierrot, Bukuru Christophe, Ishimwe Kevin, Umunya-Uganda Musa Esenu n’Umunya-Cameroun Mael Dindjeke.
Nshungu Raoul
Leonard
February 9, 2022 at 14:24
Bakunzi ba Gikundiro Ndabasuhuje
mbifurije ibihe byiza
Ariko nagirango muri ibi bihe twongeye kugirirwa amahirwe yo kujya
kuri Stade dushake uko twafasha ikipe yacu
abe make ariko tuyatanjye.
Murakoze