Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Pascal Bizimana Ruganintwali, yatangaje ko abatumiza mu mahanga, serivisi zitaboneka mu Rwanda batazajya bishyura umusoro ku nyongeragaciro, TVA.
Ni ibikubiye mu Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gusaba uruhushya rwo kugura serivisi zo mu mahanga zitaboneka mu Rwanda. Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27 Gashyantare 2024, ni yo yemeje iryo teka.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare 2024, Komiseri Mukuru wa RRA, Pascal Bizimana Ruganintwali, yavuze ko abasora nyuma yo gukoresha ipiganwa bikagaragara ko izo serivisi zitaboneka mu Rwanda, bemerewe kuzikura mu mahanga bagasonerwa umusoro wa TVA.
Ni uburenganzira abasora bahabwa kandi buteganyijwe n’itegeko rigenga uburyo bw’imisoreshereze aho abacuruzi cyangwa abasora bemerewe kuba bagura serivisi mu mahanga ziramutse zitaboneka mu Rwanda.
Agira ati “Byagiye bigaragara ko hari uburenganzira bw’abacuruzi cyangwa abasora bazana izo serivisi byagiye bigaragara ko bubangamiwe kubera ko itegeko ritagaragaza neza ko igikwiye gukorwa mu gihe izo serivisi zidahari.”
Bizimana akomeza atanga urugero rw’uruganda rukora inkingo n’imiti rwubatswe mu Rwanda, avuga ko rushobora gukenera nka serivisi yo gufunga imashini kandi ikaba itaboneka mu Rwanda cyangwa se hakaba hatari abahanga mu gufunga izo mashini.
Ati “Icyo gihe usora afite uburenganzira bwo kuba yavana iyo serivisi hanze akayizana mu gihugu, icyo gihe iyo ayizanye agomba gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro wa TVA kuko ubusanzwe serivisi zose ziba zigomba kwishyura uwo musoro.”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko hazajya habaho imikoranire y’ibigo n’inzego zitandukanye kugira ngo hamenyekane niba koko iyo serivisi yatumijwe mu mahanga itabasha kuboneka mu Rwanda, icyo gihe ni bwo izajya isonerwa iyo misoro ya TVA.
Panorama