Abakora umuziki mu Rwanda, bari kwibaza uko bazabaho nyuma y’uko ibitaramo bifunzwe. Mw’itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ryamenyeshaga amabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19, ibirori n’ibitaramo bihuza abantu byongeye guhagarikwa, kubera kuzamuka kw’imibare y’abandura.
Iri tangazo ryaje nyuma y’Inama y’Abaminisitiri, aho mu myanzuro bafashe, harimo iyemerera bimwe mu bitaramo byamaze gutegurwa, gukomeza bigenwe na RDB. Gusa mu mabwiriza avuguruye, yatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ku itariki 17 Ukuboza 2021, byose bikaba byarahagaritswe.
Bamwe mu Bahanzi bavuga ko bakomwe mu nkokora, kuko ari ko kazi kabo ka buri munsi kabatunze.
Ruhumuriza James uzwi kw’izina ry’ubuhanzi rya ‘King James’ avuga ko ihagarikwa ry’ibitaramo rizabashyira mu ngaruka nk’abahanzi, kuko ngo basanzwe binjiza amafaranga menshi avuye muri ibyo bitaramo.
Ati “Twakomwe mu nkokora cyane n’iyi myanzuro ivuguruye, ihagarika ibitaramo, ariko ni ukubyakira kuko icya mbere ni ubuzima. Gusa nk’abantu dusanzwe twinjiza amafaranga avuye mu gukora umuziki, no kuwucuruza mu bitaramo, ni igihombo gikomeye cyane. Harebwa icyakorwa nk’abahanzi bari batunzwe no gukora umuziki gusa, bagafashwa.”
Akomeza asaba ko harebwa icyakorwa, abatunzwe n’umuziki bagafashwa nk’abantu bose bagirwaho ingaruka na COVID-19.
Riderman we yagize ati “Ntitwabasha kumenya ngo ni igihombo kingana gutya, twatewe n’iri hagarikwa ry’ibitaramo. Gusa ni igihombo gikomeye cyane ku bahanzi, nk’abantu twari dusanzwe dutunzwe no gukora umuziki, tukawucuruza mu bitaramo. Ni ugutegereza tukareba niba, hari icyo abaduhagarariye bazadufasha.”
Hakizimana Amani, uzwi nka ‘Ama-G The Black’ avuga ko ahombye cyane bidasubirwaho, bitewe n’ibitaramo yateganyaga kuzagaragaramo muri iyi Minsi Mikuru. Akaba ari no kwibaza niba amafaranga yari yarafashe, azayasubiza ba nyirayo.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanyamuziki mu Rwanda, Intore Tuyisenge, avuga ko bagiye gukomeza kubivuganaho n’izindi nzego, zifite umuziki n’abahanzi mu nshingano; Kugira ngo harebwe icyo bafashwa, nk’abantu bari batunzwe n’umuziki kandi bawutakajemo byinshi mu gutegura ibitaramo.
Abakora Umuziki n’abandi bose bakora ibijyanye n’ibitaramo bikorerwa mu ruhame, batunguwe cyane n’imyanzuro ivuguruye, ibihagarika. Kuko ubu bitemewe nk’uko byasobanuwe mw’itangazo ryo ku wa 17 Ukuboza 2021.
Sindambiwe Emmanuel
Umunyeshuri wimenyereza umwuga
