Nyuma y’imyaka hafi 3 umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ku gice cya Gatuna, ufunze, wongeye gufungurwa kuri uyu wa 31 Mutarama 2022, ndetse hatangazwa n’amabwiriza agiye kubahirizwa n’abawukoresha, mu gihe hari ibikinozwa.
Abanyarwanda barasabwa kwirinda kunyura mu nzira zitemewe, bagategereza igihe bazemererwa kwambuka ndetse no kwirinda za magendu no gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.
Abakozi bo mu rwego rw’abinjira n’abasohoka, bari bamaze kwitegura gutangira akazi kabo, mbere gato y’uko saa sita z’ijoro ryo ku wa 31 Mutarama 2022 zigera; ari na ko abo mu nzego z’ubuzima na bo bari bamaze kuhagera, kugira ngo uwaza gukenera gufashwa bimworohere.
Umushoferi Ndugwe Fabrison, ni we muntu wa mbere wanyuze ku Mupaka wa Gatuna nyuma yaho Leta y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo kuwufunga.
I saa kumi n’imwe n’iminota icumi (5h10), ni bwo Ndugwe yari ageze i Gatuna, avuye Kamanyora muri Kivu y’Amajyepfo.
Yatangaje ibyishimo yatewe no kongera kwambuka, agira ati “Ni iby’agaciro cyane, kuko buri gihe byambabazaga iyo nageraga hariya mu Mujyi wa Kigali, nkareba inzira iza hano i Gatuna nkabona ari hafi cyane, ugereranyije n’aho ngiye kujya Kayonza, kugera Kagitumba mbona ari kure cyane. Ubu ndishimye kuba badufunguriye, ukatira hariya gusa ukagerayo hakiri kare.”
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga, Gilbert Mbonigaba GATERA, yavuze ko hari kwambuka amakamyo, izindi modoka n’abaturage bataremererwa.
Yagize ati “Kuba bafunguye, ejo cyangwa ejo bundi na bo bazemererwa kwambuka, buri wese araba ategereje ariko ntibazatinda kwemererwa kwambuka. Kandi umushoferi wese arambuka ari uko yikingije inkingo zuzuye, ndetse yanipimishije. Hari n’imboni z’umutekano ku mupaka, ziri kureba ko ntaw’unyura ku ruhande; na bo turi gufatanya kugira ngo n’uwo bafashe babanze bamupime COVID-19, atazana ubwandu.”
Umupaka wa Gatuna ubayeunyuraho gusa amakamyo atwara ibicuruzwa, n’abantu batahuka ku mpande z’Ibihugu byombi, ariko bafite impamvu zifatika.
Alain Mukuralinda, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, yavuze ko Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda bagomba gushishoza no kwigengesera, kuko kuba umupaka wa Gatuna wafunguwe bitavuze ko ibibazo byari bisanzwe hagati y’Ibihugu byombi byarangiye.
Ifungurwa ry’uyu mupaka, ribaye nyuma gato y’ibiganiro, Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, aheruka kugirana na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku itariki 22 Mutarama 2022.
Nyuma y’ibi biganiro byabahuje, ni ho Guverinoma y’u Rwanda yahise isohora itangazo rimenyesha ko bidasubirwaho, ku wa 31 Mutarama 2022 uyu mupaka uzongera gufungura, ari na byo byashyizwe mu bikorwa.
MUNEZERO Jeanne D’Arc