Bamwe mu baturage bafite impungenge k’ubuzima bwabo, bitewe na za ‘enveloppes’ zikozwe mu mpapuro zakoreshejwe, abacuruzi babapfunyikiramo ibyo bahaha, birimo n’ibihita biribwa ako kanya.
Mu mwaka wa 2008 nibwo u Rwanda rwaciye ikoreshwa ry’amashashi, hamwe n’ibindi byose bigendana na yo. Ibi byatumye inganda nyinshi zo mu Gihugu, zihita zitangira gukora za ‘enveloppes’ zo gupfunyikamo, zagombaga gusimbura ayo mashashi ariko zikaba zibora; abacuruzi bakajya kuzigura bagapfunyikiramo abakiliya babo ibicuruzwa.
Ibi ntabwo bamwe mu bacuruzi babyubahirije, kuko hari abaturage bumvikana binubira kuba bagipfunyikirwa ibiribwa muri ‘enveloppes’ zikozwe mu mpapuro zakoreshejwe, cyane cyane izakoreweho ibizamini.
Impapuro ngo iyo zimaze kujugunywa, aba bacuruzi barazitora bagakoramo ibyo bapfunyikamo, nk’uko umwe mu baturage bakunze kuzihabwamo ibyo ahaha, Nsengimana Celestin Obed abitangaza.
Agira ati “Ugasanga izo mpapuro zanditseho n’amagambo yandikishijwe umuti w’ikaramu cg uw’imashini, bakagushyiriramo nk’umugati urahita uribwa ako kanya; Ni ibintu bishobora gutera indwara hatagize igikorwa, kuko ziba zakuwe ahantu hatandukanye zarakoreshejwe n’abandi.”
Ni ikibazo ahuje na Ndugu Alpha Daniel, uvuga ko ubuziranenge bw’izo mpapuro abukemanga, ngo kuko hari izo bamupfunyikiyemo zanduye cyane.
Ati “Ziriya mpapuro bagenda bazitoragura hirya no hino, kandi ntiwakoza urupapuro. Iyo myanda ndetse n’ibinyabutabire bakoresha bazifatanya, bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu.”
Bishyira hanze amakuru y’ibanga
Uretse ikibazo cy’uko izi mpapuro zishobora guteza ibyago ku buzima bw’abantu, bitewe n’isuku nke ndetse n’imiti y’amakaramu iba yarakishijweho; aba baturage bavuga ko hari n’amakuru y’ibanga aba ajya hanze uko bitagakwiye.
Bavuga ko izo mpapuro hari ubwo usanga zarakoreshejwe n’umuntu, wenda asabiraho akazi, hariho imyirondoro ye, cyangwa ziriho amanota umunyeshuri yaba yaragize mu ishuri; ni amakuru yakagizwe ibanga na ba nyirayo.
Valentine Nikuze, utuye mu Karere ka Musanze, avuga ko hari ubwo usanga amakuru y’umuntu yagiye hanze, bityo buri wese akaba yabona ibitari bimugenewe.
Yagize ati “Ugasanga ni nka documents (ibyangombwa), by’umuntu biri guhererekanwa hanze hariya, kandi ari amakuru y’ibanga. Ntabwo ari byiza, ko izo mpapuro zirirwa zizenguruka mu bantu, ntibikwiye.”
Niyitegeka Jean Damascène, Umuyobozi mu gashami gashinzwe ingandan’amasoko muri RICA: Ikigo gishinzwe gukora igenzura ry’ubuziranenge n’iry’iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge ku bintu bigenewe gucuruzwa birimo n’ibiribwa, avuga ko bakora igenzura ndetse bakigisha.
Agira ati “Aho dukoze igenzura hose tuzihasanga, tubikura ku isoko, ndetse tukanigisha ububi bwabyo, … nko muri iyi myaka ibiri ishize, tumaze kwangiza ibiro 35 byazo mu maduka atandukanye mu Gihugu.”
Uyu muyobozi yatangaje ko kandi igihe bamaze bigisha abacuruzi gihagije, ubu bakaba bagiye gutangira guhana abazajya bafatanwa ibi bikoresho.
Ati “Ubu turateganya gusohora andi matangazo, hanyuma nyuma yayo tugatangira kubahana, kuko ibyo sibyo tuzahoramo, twarabigishije bihagije.”
Akomeza aburira abacuruzi kureka kubikoresha, kuko ari ugushyira ubuzima mu kaga. Anashishikariza abaguzi kwanga gupfunyikirwa muri ziriya mpapuro, bakanatanga amakuru aho ari ngombw; Inzego z’ibanze na zo azisaba ubufatanye, kugira ngo ibi bikorwa bicike.
Itegeko N°17/2019 ryo ku wa 10/08/2019, ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amashashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe; u Rwanda rwarishyizeho rivugurura iryari risanzwe, kugira ngo rigene ibyerekeye ibindi bitari byararebwe n’Itegeko ryo mu mwaka wa 2008, kuko byagaragaye ko hari izindi pulasitiki zitera ihumana ry’ibidukikije, ari na bwo ikoreshwa rya za ‘enveloppes’ ryiyongereye cyane.
IGIZENEZA Jean Désiré
Umunyeshuri wimenyereza umwuga