Nyuma y’amezi asaga 9 u Rwanda rutangiye ibikorwa byo gukingira abaturage COVID-19, abaturarwanda basaga miliyoni 7 n’igice, bangana na 80% by’abagomba gukingirwa bamaze guhabwa nibura urukingo rumwe.
Imibare ya minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 27 Ukuboza 2021 yerekana ko abaturarwanda 7,551,187 bamaze guhabwa doze ya mbere, na ho 5,316,049 bamaze gukingirwa byuzuye, 118,371 bahawe doze yo gushimangira. Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 kimaze guhitana abagera ku 1,348 na ho igipimo cy’ubwandu kigeze kuri 3,7%.
Nk’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabigarutseho mukiganiro cyanyujijwe kuri Radio Rwanda avuga uko igihugu gihagaze. aho yakomoje Ku kuba u Rwanda ruhagaze neza mugutanga inkingo Ku baturage. Aho yavuzeko 80% by’abaturarwanda bamaze guhabwa nibura urukingo rumwe.
Yagize ati “kugeza ubu 80% by’abaturage Bach guhera Ku bafite imyaka 12 kuzamura, bahawe nibura urukingo rumwe. Turashimira ababigizemo uruhare bose harimo n’abafatanyabikorwa baduhaye inkingo n’izindi nkunga.”
Kugeza ubu u Rwanda rwahiguye umuhigo w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) ryasabye ko tariki ya 30 Nzeri 2021 nibura buri gihugu kizaba cyamaze gukingira kugera ku 10% by’abaturage bacyo. U Rwanda rwo rwari rwiyemeje gukingira 30% bingana na 3.915.533 by’Abaturage bitarenze Ukuboza 2021, ubu rumaze gukingira byuzuye abasaga 40% na ho 80% by’abaturage bahawe urukingo rumwe.
Sindambiwe Emmanuel
Umunyeshuri wimenyereza umwuga
