Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibidukikije

Abaturiye imigezi ya Sebeya na Mukungwa bakwiye kwimurwa

Inzobere mu kubungabunga amazi zigaragaza ko zikurikije umuvuduko ungana na metero 50 ku isegonda na metero hafi 12 z’uburebure bw’amazi byagaragaye ku biza biheruka, nta mahitamo mu turere tumwe na tumwe tw’Intara y’Iburengerazuba usibye kwimura abaturage baturiye uduce tugaragaramo kwibasirwa n’amazi ku rwego rwo hejuru.

Sibwo bwa mbere u Rwanda ruhura n’ibiza, ariko ibiheruka mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatatu uyu mwaka byo ntibyari bisanzwe.

Umugezi wa Mukungwa usanzwe wisukwamo n’indi migezi migari nka Giciye, Nyamutera, Rubagabaga n’indi iri mu byatumye ubukana bw’amazi ya Mukungwa bwiyongera.

Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, isesengura ryakozwe ku bufatanye n’ibigo birimo igishinzwe amazi (Rwanda Water Board), ikigo gishinzwe isanzure (Rwanda Space Agency) n’ikigo gishinzwe ubutaka basanga abaturiye uduce twegereye imigezi ya Sebeya na Mukungwa bagomba kwimurwa kuko nta mahitamo yandi ahari.

Inzu z’abaturiye icyogogo cy’Umugezi wa Mukungwa n’uwa Sebeya, zamaze gushyirwaho ibimenyetso bigaragaza ko zigomba gusenywa ibizwi nka Towa.

Umugezi wa Mukungwa ukwiye kubungwabungwa kuko birengera ubuzima bwa benshi

Habarurwa ingo 649 zizakurwaho mu mirenge itanu y’Akarere ka Nyabihu na Gakenke iri mu gace ka Vunga, ndetse n’ingo 870 mu mirenge ya Rugerero, Nyungo na Kanama mu Karere ka Rubavu.

Hari bamwe bari mu bikorwa byo kwitegura gusana inzu zabo cyangwa kuzubaka bundi bushya nyamara umwanzuro ari uko bagomba kuhavanwa.

Mu gihe hari abagishidikanya ku kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, abacumbikiwe mu nkambi z’abagizweho ingaruka n’ibiza muri rusange bavuga ko nta mpamvu yo gusubira gutura ahantu habahekuye.

Muri iyi minsi harimo gushakwa ibibanza bizubakirwamo abasizwe iheruheru n’ibiza batishoboye hirya no hino mu turere. Imiryango igera ku bihumbi 7600 niyo yabaruwe ko izimurwa.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu Nzabonimpa Deogratias yizeza ko iki gikorwa kirimo gukoranwa ubushishozi bukomeye.

Inzobere zivuga ko metero 100 uvuye ku nkengero za Sebeya na metero 50 uvuye kuri Mukungwa hadakwiye guturwa, icyakora hagakorerwa ibikorwa birwanya isuri naho ubutaka bundi bugakorerwaho ubuhinzi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minister y’Ubutegetsi bw’igihugu Samuel Dusengiyumva asobanura ko icyihutirwa ari ukwirinda ko ibiza bishobora kongera gutwara ubuzima bw’abaturage.

Abahanga bavuga ko imvura idasanzwe yaguye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatatu, haherukaga imeza nkayo mu myaka 76 ishize, ibi bikaba bitanga ubutumwa ko igihe icyo ari cyo cyose hagwa imvura itunguranye nk’iyi ari yo mpamvu abantu bagomba guhora biteguye by’umwihariko batura ahatatuma inzu zabo zihura n’ibiza. Ikigo gishinzwe iteganyagihe giheruka gutangaza kandi ko muri iyi minsi mu Rwanda hazaba umuyaga nawo udasanzwe.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Panorama The author of this words “Book” is Dr. Gamariel Mbonimana who was born in Kamonyi District in 1980. He is married and awarded...

Amakuru

Written by Malliavin NZAMURAMBAHO Rwanda, a small landlocked nation in East Africa, has emerged as a beacon of environmental innovation and political resolve in...

Amakuru

Ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwatangaje ko rwahagaritse umubano mu bya dipolomasi n’u Bubiligi, nyuma yo gusuzuma imyitwarire y’icyo gihugu...

Amakuru

Panorama Amateka y’u Rwanda, iyo ageze kuri paji y’Ubukoloni, atangira gusharira dore ko bitarangiriye mu kurukoloniza gusa kuko byageze no ku rwego rwo gucamo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities