Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibidukikije

Abatuye Gahunga barasaba ubufasha nyuma yo gusenyerwa n’amazi ava mu Birunga

Abaturage batuye mu murenge wa Gahunga bakuwe mu byabo n’ibiza by’amazi aturuka mu Birunga barasaba Leta ubufasha ngo kuko imitungo  n’ibyo bahinze  yatwawe n’imivu y’amazi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bukaba bwemera ko icyo kibazo bukizi nubwo ntacyo burakora ariko bukaba buri gukora uko bushoboye ngo bwegeranya ibyakunganira aba baturage ku bufatanye n’umushinga ushinzwe  gukumira amazi ava mu Birunga.

Aba baturage bo mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera bavuga ko bataherukaga gutungurwa n’ay’amazi yo mu Birunga ariko aya yo yabatunguye.

Urimubenshi Boniface avuga ko batunguwe n’aya mazi, ngo yarabasenyeye ku buryo bukomeye cyane akaba yarabasize iheruheru kuko n’ibikoresho byo mu nzu byangiritse.

Agira ati: “Nagiye kubona mbona amazi yuzuye inzu ngerageza kurwana nayo mfatanyije na madamu n’abana ariko aranga aratunanira. Byabaye ngombwa ko dushaka uko twiyambaza abaturanyi aho dukoze hose tugasanga nabo yabagezeho twariturije kuko ntacyo gukora twari dufite.  Amazi yabaye menshi agera naho asenya inzu turara igasozi turifuza ko leta yadutabara tukabasha kubona icyo guha abana ndese naho kuba.”

Uyu muturage si we gusa wangirijwe kuko hari n’abandi yasenyeye ndese abangiriza imyaka hari n’uwo yatwaye ubuzima.

 Mukamunana Beatrice na we avuga ko yangirijwe n’amazi bikomeye.

Agira ati: “Aya mazi yaraduhemukiye bikomeye, nari nejeje ibirayi ndetse n’ibigori n’ibishyimbo bitari bike ariko nta  na kimwe nasigaranye yewe n’inzu yanjye yarasenyutse. Aya mazi yahitanye ubuzima bw’umugabo wanjye nkaba nsaba ubufasha”.

Yangije ubutaka bwo ku buso hafi hegitari 200 bwari buhinzeho ibirayi, ibishyimbo, ibireti ndetse n’ibigori. Hasenyutse kandi amazu 120, andi asigara ku manegeka akabije.


Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushizwe iterambere ry’ubukungu Munyaneza Joseph, avuga ko barimo kwegeranya ubushobozi kugira ngo bafashe iyi miryango yasizwe iheruheru n’aya mazi ava mu Birunga agateza ibiza.

 Yongeyeho ko umushinga mugari wo gukumira ay’amazi watangirijwe muri aka karere ugiye gukomereza mu murenge wa Gahunga, ku bufatanye n’ikigo gishinzwe gucunga amazi mu Rwanda.

Ati: “Hari abari bafite imyaka mu ngo zabo, hari abari batangiye gusarura ibirayi, uretse ibirayi ariko nk’ibishyimbo n’ibigori ntabwo byari byakageze igihe cyo gusarurwa keretse nk’abacuruzi n’abandi… gusa turimo kwegeranya ubushobozi kugira ngo turebe ko twabona ibyabunganira mu gihe gito gishoboka”.

Yavuze ko mu murenge wa Rugarama hari ibyobo binini bifata amazi byacukuwe ku buryo muri ako gace amazi yaho yahateraga noneho akangiza amavuriro n’ibiro by’umurenge cyangwa se andi mazu ya Leta ndetse n’ibindi by’abaturage.

Yongeraho ati: “Nk’uko n’aha byabaye. Dufatanyije n’ikigo gishinzwe imicungire y’amazi, muri iyi minsi aka gace ni ko kari gatahiwe”.

Uretse umuntu umwe ibi biza byatwaye ubuzima n’imirima yarengewe ndetse n’amazu yabo agasigara aregetse, byangije n’ibikorwa-remezo hirya no hino mu karere ndetse n’ibiraro.

MUNEZERO JEANNE D’ARC

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities