Ibiyobyabwenge biteza umutekano muke haba mu mibanire y’abaturage ya buri munsi, mu ngo; ibi bikagira n’ingaruka zikomeye ku iterambere ry’igihugu muri rusange.
Ibiyobyabwenge usanga ahanini ababyishoramo ari urubyiruko haba mu kubikwirakwiza, kubicuruza no kubinywa. Uku kubikoresha bituma bata amashuri ndetse bakisanga mu byaha bitandukanye birimo urugomo, gukubita no gukomeretsa, ubujura, gusambanya abana no gufata ku ngufu abagore, ubwicanyi n’ibindi.
Uru rubyiruko kandi runagaragara mu batwara ibinyabiziga bitandukanye; mu gihe rutitwaye neza uzanasangamo ababikoresha. Bamwe muri bo babinywa usanga nta cyubahiro baha abagenzi batwaye kuko bababwira nabi, babacunaguza; ariko biba bibi kurushaho kuko bagenda nabi mu muhanda batubahiriza amategeko y’umuhanda ku buryo biba n’intandaro y’impanuka za hato na hato.
Bimwe muri ibi biyobyabwenge bikunze gukoreshwa twavuga nka kanyanga ,urumogi ndetse n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge nka muriture, n’andi mazina zihabwa bitewe n’agace runaka.
Ibyo biyobyabwenge rero usanga bikwirakwizwa mu mpande z’igihugu zitandukanye hakoreshejwe ibinyabiziga nk’imodoka zaba izitwara abagenzi rusange cyangwa iz’abantu ku giti cyabo, amagare ndetse na moto.
Aha niho Polisi y’u Rwanda isaba abatwara ibinyabiziga kwirinda kuba ba nyirabayazana mw’ikwirakwizwa ry’ibi biyobyabwenge. Igisabwa ni ukujya bagenzura imizigo n’abagenzi batwaye, mu gihe bagize amakenga bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda ikorera hafi aho, cyangwa abapolisi baba bari ku mihanda hirya no hino bashinzwe umutekano ku muhanda.
Turikumana Anastase ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu karere ka Nyarugenge, we avuga ko n’ubwo kuvumbura umugenzi ugiye gutwara ko afite ibiyobyabwenge bitoroshye; ariko ko hari icyo bakora nk’abamotari.
Yagize ati “ku bamotari iyo ubonye umugenzi afite umutwaro runaka, akakubwira ngo umutware wihuta cyane, ntugire aho uhagarara kandi muce mu nzira ubona zidasobanutse; iki gihe ujye ubanza ushishoze, utange amakuru”.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police (SSP) JMV Ndushabandi, yavuze ko hari bamwe mu batwara ibinyabiziga baba bafite amakuru ko hari abagenzi batwaye bafite ibiyobyabwenge ariko bakicecekera.
Yagize ati “Bamwe mu batwara ibinyabiziga batwara abagenzi bazi neza ko bafite ibiyobyabwenge, nyuma ntibatange amakuru ngo bafatwe cyane cyane ko baba bafitanye imikoranire ya hafi”.
