Uko isi irushaho kuba umudugudu ni nako ibyaha by’iterabwoba ndetse no guhererekanya amafaranga hagamijwe gukora ibyaha bigenda bifata intera, hakiyongeraho n’ibizwi nk’iyezandonke.
Abakora akazi ko kuvunja amafaranga y’amahanga (Abavunjayi) mu Rwanda, basabwa kunoza imikorere yabo kugira ngo hato badaha urwaho abinjira mu gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba ndetse n’iyezandonke.
Ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’abavunja amafaranga na Banki nkuru y’u Rwanda, ku wa gatatu tariki ya 19 Mata 2023, abavunjayi bakanguriwe kwirinda kuba ikiraro cy’ibyaha bishobora guturuka mu ihererekanya ry’amafaranga.
Aganira n’Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA, dukesha iyi nkuru, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakora umwuga wo kugura no kugurisha amafaranga y’amahanga (Amadevize), Muhigi Zephanie, avuga ko biteguye gukosora amakosa yagaragaye mu rwego bakoreramo akagabanuka ndetse n’ubugenzuzi mpuzamahanga nibuza buzasanga u Rwanda rukora mu buryo bukwiye kandi bunoze.
Biteganyijwe ko mu kwezi kwa Kanama 2023 hazaba igenzura mpuzamahanga ku Rwanda rigamije kureba imikorere y’abakora umwuga wo kugura no kugurisha amadevize.
Panorama
