Mu rwego rwo gutsura umubano hagati y’abayisilamu bo mu turere twa Nyanza na Kayonza, ku cyumweru tariki ya 20 Kanama, abarenga 400 bahuriye mu murenge wa Mukarange akarere ka Kayonza, baganira kucyo bakora ngo bakumire banarwanye ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana mu miryango y’abayisilamu by’umwihariko no mu muryango nyarwanda muri rusange, banaganira ku bufatanye bukwiye kuranga abayisilamu, kubumbatira umutekano w’abanyarwanda n’igihugu muri rusange, no gukumira no kurwaya iterabwoba n’ubuhezanguni.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Harerimana Jean Damascene, yavuze ko ari byiza ko abayisilamu baganira ku cyakorwa ngo hakumirwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko rigira ingaruka nyinshi zitari iz’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo rinazigira ku muryango nyarwanda no ku gihugu muri rusange, aho yavuze ko rishobora no kuvamo Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, inda zitateganyijwe n’izindi ngaruka zitandukanye.
Yaravuze ati “Twese turasabwa kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kuko ari kimwe mu byaha bibangamiye umutekano w’abaturage.”
Assistant Inspector of Police (AIP) Leonille Mujawamariya ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri Kayonza, yabasobanuriye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora gukorwa n’ibitsina byombi, akaba yarabahaye urugero rw’umugabo cyangwa umugore utota cyangwa agahoza ku nkeke uwo bashakanye.
Yarababwiye ati “Ntibikwiye ko mu miryango yanyu hahora intonganya z’urudaca kuko zirabadindiza, ugasanga ntimutera imbere, cyangwa abana banyu ntibajye mu ishuri. Ibi rero bituma nyuma usanga umwe mu bashakanye atangiye ingeso zo guca inyuma uwo bashakanye, cyangwa hakaza n’ubuharike aribyo rimwe na rimwe bishobora gutera urupfu rw’umwe mu bashakanye.”
AIP Mujawamariya yababwiye ko badakwiye guceceka ihohoterwa, kuko iyo uhohotewe ugaceceka bikugiraho ingaruka, kuko na nyuma y’aho ukomeza guhohoterwa kuko ubikora aba abona nta ngaruka byamugizeho.
Nyuma y’ibi biganiro, Imamu wungirije w’intara y’Amajyepho Sheikh Kabiriti Authuman, yashimiye abayisilamu b’akarere ka Kayonza babatumiye, avuga ko ibi biganiro bikwiye guhoraho kuko bituma abayisilamu bamenyana kandi bakaganira ku bibangamiye umutekano n’iterambere mu miryango yabo, bakabifatira umwanzuro.
Panorama
