Abayobozi ba ADEPR kuva ku rwego rw’uturere kugeza ku rwego rw’igihugu bahawe ibiganiro murikarumuri ku miyoborere, imyitwarire iboneye no gukemura amakimbirane, biyemeza ko bagiye kugeza urwo rumuri no ku bakristo bayobora.
Ku wa 5 Ukuboza 2019, muri Dove Hotel ku Gisozi, abayobozi ba ADEPR basaga 60 bayobora uturere, indembo n’abari muri Komite nkuru ku rwego rw’igihugu, bahurijwe hamwe mu masomo karishyabwenge y’umunsi umwe, berekwa umurongo uboneye w’imiyoborere, uko umuyobozi n’umukristo nyawe bakwiye kwitwara, banaganirizwa ku buryo bwo gukemura amakimbirane igihe avutse.
Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko banyuzwe cyane n’ibiganiro bahawe bikomanga ku mutima kuko ibyo bifuzaga byagezweho kandi hari intambwe nshya bagiye gutera.
Agira ati “Ni ibiganiro biteguye neza ku rwego rwo hejuru kuko ibyo twabwiwe nibyo, birimo kumenya imyitwarire y’umuyobozi, kumenya gufasha abandi, kumenya icyo uricyo, kumenya gusesengura ibibazo ufite n’aho uri kugira ngo ushobore gufasha abandi. Iyo umuntu atanga umuti avura, umuganga atanga umuti akavura aharwaye. Ibiganiro twahawe ntibiguma ku rwego rw’igihugu bizagera no ku bandi kuko abahuguwe bafite gahunda zo gukomeza gufasha abayobozi ku rwego rwa Paruwasi.”
Umuhoza Aurelie, Umuyobozi Mukuru w’Imari n’Iterambere muri ADEPR avuga ko ibiganiro bahawe nta gushidikanya bikomanze ahantu henshi kuko bigaragaza ishusho umuyobozi agomba gutanga ku bo ayobora ndetse no ku bamuyobora.
Ati “Byatanze neza indorerwamo y’umuyobozi ukenewe n’abo turibo imbere y’abo tuyobora. Ndumva ibiganiro byakoze ahantu henshi byongera kutwubaka nk’abayobozi kuko tugomba kwinjiza neza abo tuyobora mu kerekezo kizima. Ugomba kugirira ikizere abo mukorana kugira ngo na bo babone ko bafite akamaro. Nubwo hari ibyo twari dusanzwe hari ibyo twari dusanzwe tugerageza gukora, twasanze hari ibyo tutatindagaho kandi bifite akamaro.”
Akomeza avuga ko bagiye kunoza neza ibyo bakoraga bakarushaho gukorana n’abo bashinzwe banoza uburyo bw’itumanaho n’abo bashinzwe kandi bakabagezaho amasomo bahawe.
Hon. Bajeni Mpumuro Emmanuel, uhagarariye akanama ngishwanama ka ADEPR ku rwego rw’igihugu, avuga ko inyigisho bahawe zifashije abayobozi kuko zizana uko Yesu yakunze abo yayoboraga abigisha ubumwe, kandi na zo ziganisha ku bumwe bw’abanyarwanda ndetse n’ubw’Itorero muri rusange.
Agira ati “Tuyitezeho kugira ngo ubuyobozi bwacu burusheho kuba bwiza kandi begere abo bayobora kugera no ku bakristo bose barusheho gukunda Itorero no gukunda igihugu, barangwa n’ubupfura kuko ari umwambaro w’umutima.”
Ibiganiro byatanzwe n’inararibonye mu miyoborere, imyitwarire ibereye umuyobozi no gukemura amakimbiranebarimo Kalinamaryo Tharicisse, Ambasaderi Mukangira Jackline na Rev. Dr Antoine Rutayisire.
Abayobozi ba ADEPR basabwe kwitandukanya n’ingeso mbi zirangwa n’ubugambanyi, amacakubiri n’ivangura, ruswa n’ubusambo, ubwibone, urwango, ishyari, kubeshya, guteranya, kutihanga, kutoroherana n’ibindi bibi.basabwe gukundisha abo bayobora n’abanyarwanda bose muri rusanye indangagaciro zigize ikerekezo k’igihugu.
Bahawe kandi ubumenyi ku buryo bw’imiyoborere ndetse n’imyitwarire myiza mbonezabupfura basabwa kubahiriza amategeko agenga itorero ku bakristo bose kandi bakamenya gusangira amakuru mu buryo bunoze ntihabeho ubwiru cyangwa gukorera mu dutsiko.
Basabwe kurangwa n’ubupfura, kubwizanya ukuri no gukorera hamwe kuko itorero rya Kristo ari rimwe, bahuza imvugo n’ingiro kandi bakibuka gushyira imbere inyungu rusange aho kureba inyungu z’umuntu ku giti cye.
Rwanyange Rene Anthere