Abayobozi ba Polisi z’ibihugu birindwi byo mu karere ku wa kabiri tariki 25 Mata 2019, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, ayo masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi wayo IGP Dan Munyuza wari witabiriye inama yigaga ku byaha byambukiranya imipaka bikomeje guhungabanya umutekano mu karere.
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu birindwi byo mu karere aribyo Tanzaniya, Kenya, u Burundi, Congo Kinshasa, Uganda, Mozambique n’u Rwanda.
Aya masezerano azibanda mu gusangira amahugurwa ndetse no guhanahana amakuru mu rwego rwo gutahura no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, hakaba haranashyizweho komite ihuriweho n’impande zoze izajya igenzura ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko aya masezerano azibanda ku guhanahana amakuru ndetse no kunoza amategeko hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
Yagize ati “Aya masezerano yashyizweho umukono azafasha Polisi z’ibihugu byo mu karere gukumira no kurwanya ibyaha birimo iterabwoba, ubutagondwa, icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge, ndetse n’ibindi byose byambukiranya imipaka.”
Akomeza avuga ko kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka kuri ubu bisaba guhuza imbaraga za Polisi z’ibihugu byo mu karere kugira ngo ibyaha bihungabanya umutekano ku mugabane wa Afurika bishobore gukumirwa.
Aya masezerano yabimburiwe n’inama yahuje impuguke zo muri ibi bihugu birindwi zishinzwe kurwanya iterabwoba n’ubutagondwa ndetse n’ibindi byaha byambukiranya imipaka bikomeje guhungabanya umutekano w’abatuye umugabane wa Afurika.
Panorama
