Abanditsi bakuru mu bigo by’itangazamakuru bagera kuri mirongo itanu, bari mu masomo y’ikarishyabwenge ku Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, hareberwa hamwe uburyo ryakwinjizwa muri gahunda yabo ya buri munsi.
Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 kugeza ku wa 20 Ukwakira, abanditsi bakuru bo kuri Televiziyo, Radiyo, ibinyamakuru byandika n’ibikorera kuri murandasi, barongererwa ubumenyi mu kwinjiza ihame ry’uburinganire n’ubwuzanye n’inyito no gusobanukirwa kurushaho inyito zikoreshwa muri urwo rwego.
Hatangimana Ange Eric, Umwanditsi mukuru wungirije mu kinyamakuru umuseke.com aganira n’Ikinyamakuru Panorama, yatangaje ko hari byinshi yungutse bigiye kumufasha mu nshingano ze ariko kandi hari ibyo yari asanzwe akora.
Agira ati: “Mu masomo twabonye ni uko muri gahunda zacu tugombye kuzirikana ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Njye nari nsanze njya inama n’uwo twashakanye ariko kandi byamfashije kunguka byinshi kuko iyo mutajya inama hari ibishobora kwangirika cyangwa ntibishyirwe mu bikorwa neza.”
Tumwesigire Peace Hillary ni Umuyobozi akaba n’umwanditsi Mukuru wa Family Magazine, ikinyamakuru cyibanda ku makuru y’umuryango. Atangaza ko yari afite amahirwe yo kumenya no gusobanukirwa neza imikoranire hagati y’abanyamakuru n’inzego zifite politiki y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nshingano zabo.
Agira ati: “Guhura kwacu bituma turushaho gusobanukirwa, bityo ubutumwa dutanga ku baturage bakarusheho kubwumva.”
Akomeza agira ati: “Iyo bavuze ihame ry’uburinganire bivuze kubaka sosiyete; ariko uyu munsi dufite umuryango nyarwanda wugarijwe n’ibibazo, hakwiye ingamba na politiki bifasha umuryango kurushaho kumva ihame ry’uburinganire n’icyo bizabamarira.”
Nkundimfura Rosette, Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ry’uburinganire muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), atangaza ko bishimiye ubwitabire bw’abayobozi b’abanyamakuru n’uruhare rutaziguye bafite mu biganiro bitangwa.
Agira ati: “Twishimiye cyane ubwitabire bw’abanditsi bakuru kuko twatumiye mirongo itanu kandi bose baritabiriye. Ni abantu ubusanzwe tudahura na bo kenshi kuko andi masomo nk’aya ahabwa abanyamakuru. Twishimiye uruhare rwabo mu gutanga ibitekerezo mu biganiro bitangwa, kuko bagaragaza inyota yo gusobanukirwa cyane.”
Amasomo abayobozi b’abanyamakuru basangiraho ibitekerezo arimo kurebera hamwe impamvu y’ayo masomo no gusobanukirwa ihame ry’ubwuzuzanye, Gusesengura mu mizi ihame ry’ubwuzuzanye, gusobanukirwa neza uko ihame ry’ubwuzuzanye mu Rwanda rihagaze; Kwinjiza abagore n’abagabo mu gushyigikira ihame ry’ubwuzuzanye no kongerera abagore ubushobozi.
Hari kandi kurebera hamwe Ihohotera rishingiye ku gitsina no kurikumira, Kumenya imikorere y’ibigo byakira bikanakurikirana abahohotewe (one Stop Centres); Uko ihame ry’ubwuzuzanye rihagaze mu bigo by’itangazamakuru, Iahame ry’ubwuzuzanye n’itangazamakuru ritanga umusaruro n’Amahame ngengamyitwarire mu ihame ry’ubwuzuzanye.
Rwanyange Rene Anthere

Tumwesigire Peace Hillary, Umuyobozi akaba n’umwanditsi mukuru wa Family Magazine atanga ibitekerezo (Photo/Panorama)

Abayobozi b’Abanyamakuru bakurikirana amasomo y’ikarishyabwenge ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (Photo/Panorama)

Abayobozi b’Abanyamakuru bakurikirana amasomo y’ikarishyabwenge ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (Photo/Panorama)

Abayobozi b’abanyamakuru bungurana ibitekerezo mu matsinda ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (Photo/Panorama)

Nkundimfura Rosette, Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe uburinganire muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yungurana ibitekerezo n’abayobozi b’abanyamakuru (Photo/Panorama)

Twahirwa Alex, Umukozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yungurana ibitekerezo n’abayobozi b’abanyamakuru (Photo/Panorama)
