Panorama
Abahagarariye amakipe 26 arimo ayo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri akina muri Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, bahuguriwe gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga ibisabwa ngo amakipe yemererwe gukina shampiyona ‘CAF Club Licensing Online Platform’, CLOP.
Abahawe aya mahugurwa y’iminsi ibiri, ni abahagarariye amakipe yose 16 yo mu cyiciro cya mbere ndetse na 10 yo mu cyiciro cya kabiri ashobora kuvamo abiri azazamuka mu cyiciro cya mbere umwaka utaha w’imikino.
Bahuguwe n’inzobere z’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, zaturutse muri Uganda.
Barimo Nakagwa Shirah, Umwarimu wa CAF wigisha amasomo ya ‘CAF Club Licensing’ na Kazoora Emmanuel, watanze amasomo kuri ‘CAF Club Licensing’ ikoresha ikoranabuhanga, CLOP.
Bigishije abayobozi b’amakipe yo mu Rwanda gukoresha ubu buryo bwa ‘CAF Club Licensing’ ikorerwa kuri interineti bidasabye ko hakorwa ingendo ndetse n’abagenzuzi bari basanzwe bagera kuri buri kipe.
Ni uburyo bujyanye n’intego za CAF ishaka kuzamura urwego rw’ireme ry’amarushanwa, kugira ngo amakipe yemererwe gukina shampiyona agomba kuba nta birarane by’imishahara abereyemo abakozi bayo.
Hari ukuba yarishyuye imisoro yose, yarishyuriye abakozi bayo ubwiteganyirize, kuba yarishyuye abakinnyi amafaranga yose yabaguzwe, kwishyura ibibuga ku babikodesha, kuba kandi nta mwenda ibereyemoFERWAFA, CAF na FIFA n’ibindi byose igomba kwishyura.
Buri kipe igomba kuba ifite amakipe nibura abiri y’abato, iy’abari munsi y’imyaka 20 n’abari munsi y’imyaka 14, igomba kwerekana ikibuga izajya yakiriraho imikino, icyo izajya ikoreraho imyitozo ndetse n’ibiro izajya ikoreramo.
Ibi byose amakipe ategekwa kuba yarangije kubikora tariki 31 Werurwe, buri mwaka kugira ngo izemererwe gukina umwaka ukurikiraho. Ndetse n’ibizakurikizwa umwaka utaha w’imikino bikaba bisabwa gukorwa muri uku kwezi kwa Werurwe 2024.
Ku byerekeranye n’ubuyobozi, buri kipe igomba kuba ifite ubunyamabanga, umuyobozi mukuru, ushinzwe umutungo, umuganga ubifitiye impamyabumenyi, umutoza mukuru ugomba kuba afite Licence A ya CAF, umutoza wungirije, umutoza w’ikipe y’abato ndetse n’uzaba ashinzwe gahunda ya FAC Club Licensing ikoresha ikoranabuhanga ‘CLOP’.
Ibi byose bikaba bigomba kuba byujujwe tariki 15 Nyakanga 2024.
FERWAFA yahuguye amakipe 26 kuri ‘CAF Club Licencing’ ikoresha ikoranabuhanga

Abahuguwe batahanye impamba
Abitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko yari akenewe kuko hari ubumenyi bushya bungutse ndetse no kuba hari ibyo bari basanzwe bazi ndetse bakora ariko batabikora uko bikwiye.
Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yagize ati” Aya mahugurwa yadufashije kumenya ikoranabuhanga rishya CAF na FERWAFA bagiye gukoresha mu kuzuza ibisabwa ngo twemererwe kwitabira amarushanwa ya FERWAFA, ni uburyo butandukanye n’ubwari busanzwe bukoreshwa mu mwaka wa 2019 ku buryo bizatworohera kuzuza ibyateganyijwe byose.
Namenye yavuze kandi ko ibisabwa byinshi bari basanzwe babifite ari nabyo baheraho bashyira muri iri koranabuhanga.
Ati “Biratandukanye ariko na none nta kigoranye kirimo cyane kuko kuva FERWAFA yatangira gusaba amakipe icyangombwa cyo gukina amarushanwa yayo, ntabwo tugiye guhera ku busa.”
Yakomeje agira ati “Hari ibyo dusanzwe dufite, urugero, abanyamuryango ba FERWAFA bose bari bafite ibiro bakoreramo, basanzwe bafite abakozi bahoraho b’amakipe, ibibuga byari bisanzwe bihari n’ubundi nibyo tuzuzuzuza muri ubu buryo bushya.”
Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa muri FERWAFA, Turatsinze Amani Evariste, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi ko agiye gukuraho urujijo ku kwitana ba mwana ku makipe cyane cyane ay’icyiciro cya kabiri.
Yagize ati “CAF Club Licensing idakozwe neza ntihabaho amarushanwa anoze. Ndabasaba kurangwa n’umucyo mu byo mukora byose, twebwe nka FERWAFA tubemereye ubufasha ku makipe yose yo mu Cyiciro cya Mbere ndetse n’amakipe 10 yo mu Cyiciro cya Kabiri bishoboka ko harimo azazamuka umwaka utaha.”
Yakomeje agira ati “Ibi bigeye guca urujijo rwari hagati y’amakipe cyane cyane ay’Icyiciro Cya Kabiri aho amwe muri yo yagiye atunga agatoki FERWAFA ko ubutumwa iyoherereza buba bwanditse nabi bikaba impamvu y’urw’itwazo rwo kutubahiriza igihe cyateganyijwe ngo ibisabwa bubebyatanzwe.”
Uburyo bwa ‘CAF Club Licensing Online Platform’, CLOP, bwatangijwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF muri Nyakanga 2022 busimbuye ubwari busanzwe bwatangiye gukoreshwa mu 2019.