Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abayobozi b’imitwe ya Polisi ya LONI bemeranyijwe kwegereza abaturage umutekano n’iterambere

Abayobozi 19 b’amatsinda y’abapolisi bari mu butumwa bwa LONI bugamije kubungabunga amahoro muri Afurika, baravuga ko guhurira mu mwiherero bitanga amahirwe adasanzwe yo kwigira hamwe uko inzitizi zibangamiye amahoro n’umutekano zakurwaho, kugira ngo iterambere ry’umuturage bashinzwe kurinda rikomeze kwiyongera.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ibi babitangaje ku wa gatanu tariki 24 Gicurasi 2019, ubwo basozaga umwiherero ku nshuro ya kane (4) bari bamazemo iminsi itatu bakoreraga ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Aba bakomiseri n’aba-Ofisiye bakuru muri Polisi bitabiriye uyu mwiherero baturutse mu matsinda abungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bitandukanye mu butumwa bwa LONI, ariyo UNMISS (South Soudan), MONUSCO (Kongo Kinshasa), UNISFA (Abyei), UNAMID (Darfur), AMISOM na UNSOM yombi yo muri Somalia.

Komiseri Unaisi Lutu Vuniwaqa wari uhagarariye UNMISS, yavuze ko uyu mwiherero wababereye urubuga rwo gusangira ingorane bahura na zo, ndetse nuko zakemurwa kugira ngo abaturage bashinzwe kugarurira amahoro bayabone.

Ati “Tuganira ibintu bitandukanye birebana n’umutekano, turebera hamwe uko ibibazo bigihari byakemuka kugira ngo abaturage bave mu bibazo by’amakimbirane n’intambara bityo barusheho gukora kugira ngo bivane mu bukene.”

Yavuze ko hari inzitizi bajyaga bahura nazo mu kunoza inshingano, gusa ngo ibitekerezo yasangijwe na bagenzi babo bayoboye iyi ndi mitwe, biramuha ikizere ko bizabafasha kuzuza inshingano bahawe zo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo.

Abdounasir Awale wa MONUSCO yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, we yagize ati “Uyu mwiherero wadufashije kwibukiranya ibyo imitwe ya Polisi duhagarariye ikeneweho, birumvikana icyo abaturage bakeneye ni amahoro n’umutekano kuko nibyo shingiro rya byose, ikihutirwa rero ni ukuyabagezaho kuko nibyo byafashe umwanya munini tubiganiraho.”

Muri uyu mwiherero kandi baganiriye ibijyanye no kubakira ubushobozi abajya mu butumwa bwa LONI bugamije kubungabunga amahoro n’umutekano buzabafasha kurinda neza abasiviri ndetse no kubagezaho ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza ahabonetse agahenge.

Ikindi bagarutseho ni uruhare rw’umupolisi w’umugore mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano, aho ngo usanga yita akanahumuriza mu buryo bw’isanamitima abashegeshwe n’intambara n’amakimbirane, bagasaba ko umubare w’abagore wakongerwa cyane cyane mu bice bifite abaturage bakeneye ihumure kurenza abandi.

Umujyanama wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye Luis Carrilho yashimangiye ko kugeza ibikorwa kubo bigenewe (abaturage) bifasha mu kubaka ikizere Polisi igirirwa no kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere rirambye.”

Ati “Ibyo twemeranyije, tugiye kubishyira mu bikorwa kugira ngo duhindure imibereho y’abaturage dushinzwe kurinda, duharanire kubagarurira amahoro n’umutekano kandi dufashe za leta kubaka Polisi igire ubushobozi bwo kwirindira abaturage.”

Umuryango w’Abibumbye ushyira u Rwanda  ku mwanya wa kabiri mu bihugu bitanga umusanzu mu bikorwa bya LONI byo kubungabunga amahoro n’umutekano, rukaza ku mwanya wa mbere mu kohereza abagore benshi ku Isi.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities