Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abiga muri Kaminuza batekereze ku guhanga umurimo bakiri ku ntebe y’ishuri

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, barashishikarizwa gutekereza uko bazihangira imirimo bakiri ku ntebe y’ishuri, kugira ngo nibagera hanze ntibazabere umutwaro igihugu.

Bibutswa ko bakwiye gutangira gutekereza uko bashinga ibigo by’ubucuruzi, amakoperative n’izindi nshore nunguke (enterprises) haherewe ku bushobozi buke buroshobora kuboneka, kuko ishoramari ridakorwa n’abafite amafaranga menshi gusa.

Ibi byagarutsweho mu biganiro byateguwe na Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye na Master Card Foundation n’abandi bafatanyabikorwa (Career Summit), icyiciro cya kabiri, hagamijwe guhuriza hamwe abanyeshuri ba Kaminuza, abatanga akazi, abihangiye umurimo n’ibigo bitandukanye bifasha mu kuba urubyiruko rwabona icyo rukora. Uku guhura bituma haganirwa ku buryo urubyiruko rwabona akazi mu gihe rusoje kwiga n’igikenewe ku iso ry’umurimo muri iyi minsi. Ibi biganiro byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.

Nkurunziza Joseph, Umuyobozi w’ishuri ryigisha ubukungu n’ubushabitsi muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko ibi biganiro bigamije kumenyekanisha umukozi wifuzwa uwo ariwe, no guhuza abize muri Kaminuza bahanze umurimo n’abakiri ku ishuri.

Agira ati “Kaminuza ifite intego yo gufasha umwana kugira ngo ejo nasohoka ntabe umutwaro, twatumiye amabanki n’abandi bashobora gufasha umunyeshuri. Duhindura gahunda kugira ngo abanyeshuri bacu babashe kubona akazi no kukihangira. Twiteze ko abanyeshuri nibahura n’abihangiye umurimo nabo bazatinyuka.”

Bugingo Geoffrey, Umunyeshuri uhagarariye abandi muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, avuga ko umuntu yahera ahashoboka akazatera imbere mu kazi akariko kose, akagenda azamuka abihaye igihe, kandi utabishoboye ari umwe akishyirahamwe n’abandi.

Kagwesage Anne Marie, Umuyobozi wa gahunda Kaminuza y’u Rwanda ifatanyamo na Master Card Foundation, yo guteza imbere abanyeshuri n’ubushobozi bwabo, avuga ko umuntu yigira kwiteza imbere kandi na we hari ababa bamutegerejeho akazi.

Agira ati “Master Card ifasha kaminuza kugera ku ntego yihaye. Tugomba guhora tuzamura ibyo dutanga kugira ngo abanyeshuri bazajye gukemura ibibazo biri hanze aha. Imbaraga zacu nyinshi ntizijya mu kuvuga ngo abanyeshuri bazabone akazi, ahubwo zijya mu kuvuga ngo na bo bazahange akazi. Umurimo ntibazawuhanga barangije kwiga, batangire batekereze bazasoze kwiga bawuhanga cyangwa bawufite.”

Ibi biganiro bibabaye mu gihe hari umubare munini w’urubyiruko rutagira akazi rwiganjemo urwize amashuri yisumbuye na kaminuza. Nubwo hagiye hagaragara mu bihe bitandukanye ikibazo cy’urubyiruko rwanga gukora akazi kubera ko kadabwanye n’amashuri rwize n’igishoro kigoye kukibona kubashaka kwikorera ndetse no kudasobanukirwa uko bikwiye amahirwe ahari ku rubyiruko arimo gahunda zihariye kuri rwo, umubare w’abashomeri ukomeza kuzamuka.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.