Bamwe mu banyeshuri biga muri za Kaminuza zigenga barifuza kujya bahabwa inguzanyo “Buruse” ndetse n’ibikoresho nka za mudasobwa kugira ngo bakomeze amasomo nta nkomyi, kuko COVID-19 yagize ingaruka ku bukungu bwabo.
Leta y’u Rwanda ibinyujije mu bigo byayo ari byo Kaminuza y’u Rwanda (UR) ndetse na Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD), itanga inguzanyo ku banyeshuri batsinze neza. Iyo nguzanyo irimo amafaranga y’ishuri, ayo kurya (living allowance) ndetse n’imashini (Laptops) zibafasha mu myigire.
Abanyeshuri batagira amahirwe yo guhabwa inguzanyo, abishoboye bagana kaminuza zigenga bakiyishyurira.
Imibare yo mu 2019 yagaragazaga ko kaminuza zigenga zifite 58.6% by’abanyeshuri bose biga muri kaminuza mu gihugu, bivuze ko uruhare rwa kaminuza za leta ari 41.4%
COVID-19 ikigera mu Rwanda yashegeshe ubukungu bw’ibigo bitandukanye hamwe n’abantu ku giti cyabo n’Igihugu muri Rusange.
Abanyeshuri bamwe biga muri za Kaminuza zigenga na bo bavuga ko iki cyorezo cyabagizeho ingaruka, kuko cyadindije ubukungu bwabo.
Umunezerowase Germaine ni umunyeshuri muri Kaminuza Gatorika y’u Rwanda (Catholic University of Rwanda, CUR ). Avuga ko kwirihira ari ikibazo, kuko uretse kubona amafaranga bigoranye, na COVID-19 yaje ibihuhura burundu.
Yagize ati “Kuba nta mafaranga yo kwishyura ufite, ntushobora gukora ibizamini ibaze rero iyo usibye nk’ibizamini bibiri, icyo gihe uba utakaye ndetse bishobora kukuviramo no kureka ishuri kuko uba watsinzwe.”
Uyu munyeshuri yavuze ko haba ubwo abura ayo kwishyura, akajya gushaka aho ayakorera, uyu munsi agasiba ejo akaza, ibintu avuga ko bigoranye cyane.
Ati “Hari n’ukuntu wiga usiba kuko wabonye ikiraka ukavuga uti ‘nzajya niga rimwe nsibe irindi kugirango ndebe ko nabona ayo mafaranga y’ishuri (school fees)’ ugasanga na byo bitumye utagira ubumenyi buhagije [kuko urasigara].”
Ku bijyanye n’imashini, Umunezerowase avuga ko baramutse na bo bazibahaye byafasha kwiga kuko ngo na bo bazazishyura ariko bakiga nta nkomyi kuko ngo bigira kuri telefone.
Musabe Pascaline na we ni umunyeshuri wiga muri INES Ruhengeri avuga ko baramutse bahawe inguzanyo byabafasha cyane kuko n’uwari wifite akabona ayo mafaranga yo gutanga icyorezo cyarabivanze bituma hari n’abatagaruka kwiga.
Ati “Hari n’abatangira kwiga bagera hagati bikanga kubera ubushobozi buke bityo bigatuma batagera ku ntego zabo, baramutse babonye ayo mahirwe na bo byabafasha.”
Igitekerezo ahuje na mugenzi we wiga muri Kaminuza yigenga ya Adventist University of Central Africa, AUCA, uvuga ko iyo wiga ufite inguzanyo wiga utuje ugaha umwanya amasomo aho gutekereza cyane ngo ‘amafaranga arava he’?
Bifuza ko hashyirwaho Ikigega cy’uburezi gifasha amashuri yigenga
Umuyobozi wa Kaminuza ya UTB akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abayobozi ba Kaminuza mu Rwanda, Prof. Callixte Kabera avuga ku kibazo gituma abanyeshuri babura muri izi kaminuza, yasabye ko hakenewe ubufatanye bwa kaminuza zigenga na Leta.
Yavuze ko bifuza ko nka Minisiteri y’Uburezi yareba uko yashyiraho nk’ikigega cy’uburezi n’ubushakashatsi ibigo byazahajwe n’ingaruka z’iki cyorezo bigafashwa.
Ati “Icyo cyajya cyunganira za kaminuza, duke zisagura zigakomeza mu kubaka rya reme, ariko cya kigega, kaminuza iguye kikaba cyayigoboka.”
Avuga ku banyeshuri babura amikoro kubera iki cyorezo yasabye Leta ko yajya ibaha abanyeshuri bafite inguzanyo kugira ngo izi Kaminuza zibona amafaranga afite aho ava hizewe.
Yagize ati “Kuko buriya abanyeshuri tubona bigenga burya hishyura nka 70% cyangwa 60%, abandi bishyura nabi, nabyo bigatera icyuho mu mikorere ya buri munsi.”
Prof. Kabera aganira n’Ikinyamakuru Panorama kuri iki kibazo atangaza ko ibi byo guhabwa inguzanyo byaganiriweho bakaba bategereje igisubizo.
Yakomeje avuga ko kubera iki cyorezo n’ababyeyi batakibona amafaranga yo kwishyura, bityo guhabwa inguzanyo byafasha kugarura abavuye mu ishuri.
Yemeje ko inguzanyo abanyeshuri biga muri kaminuza za Leta bahabwa yabafashije mu gihe iki cyorezo cyari giteje impagarara bityo ko n’abo mu zigenga bagakwiriye kuzihabwa.
Ati “Iyo nguzanyo (loan) iva mu misoro y’abaturage, yagakwiye no guhabwa abanyeshuri biga muri za Kaminuza zigenga [na yo ikabafasha kwiga nta nkomyi].”
Umuyobozi Mukuru w’Inama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza -HEC, Dr Rose Mukankomeje yabwiye Panorama ko ikibazo ari uko Leta idafite amafaranga ahagije, iramutse iyafite yakabishyuriye kuko umwana wese aba yakagombye gufashwa.
Yagize ati “ Ariko kubera amafaranga aba ari make, ni yo mpamvu Leta ifata [abanyeshuri] bakeya.”
Yakomeje avuga ko abayobozi b’ayo makaminuza bahaguruka bagasaba Leta iyi nkunga, ko nibibategeka bazabikora. Anavuga ko HEC ishyira mu bikorwa gahunda zafashwe na Leta.
Ati “Twebwe turi ikigo gishyira mu bikorwa Politiki Leta yemeje. Nihemezwa ko n’abo muri Kaminuza zigenga zigurizwa, bazaduha amafaranga batubwire n’uburyo bwo kubikora.”
Kugeza ubu Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu Rwanda habarurwa kaminuza 40, harimo eshatu za Leta ari zo Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) n’Ishuri Rikuru ryo Guteza Imbere Amategeko (ILPD). Bivuze ko izigenga ari 37.
IGIZENEZA JEAN DESIRE
UMUNYESHURI WIMENYEREZA UMWUGA