Abasesenguzi bagaragaza ko abikorera batagakwiye guterwa ubwoba n’ibihano amahanga n’imiryango mpuzamahanga ikomeza gushyiriraho u Rwanda, cyane ko imiterere y’ubucuruzi bw’isi ya none itubakiye ku bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi gusa.
Kuva intambara yatangira gukaza umurego, umutwe w’Abakongomani baharanira uburenganzira bwabo wa M23 uhanganyemo n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, benshi mu bayobozi ba Congo bagaragaye hirya no hino basaba ibihugu n’imiryango mpuzamahanga gufatira u Rwanda ibihano.
Ibihugu nk’u Bubiligi, u Bwongereza na Canada ni bimwe mu byaguye mu mutego w’iki gihugu kubera inyungu bifite mu mutekano muke mu Burasirazuba bwacyo, nk’uko bivugwa na Dr Alphonse Muleefu impuguke mu mategeko mpuzamahanga, mu kiganiro yagiranye na RBA dukesha iyi nkuru.
U Rwanda rwo rubona kugira uruhande ubogamiraho muri iki kibazo bidindiza inzira y’amahoro iteganywa n’imiryango irimo uwa Afrika Yunze Ubumwe, EAC ndetse na SADC.
Ku rundi ruhande kandi u Rwanda rugaragaza ko ubufatanye bwa Leta ya Kongo n’imitwe nka FDLR bibangamiye umutekano w’u Rwanda.
Ni byo Depite Mukabalisa Germaine aheraho agaragaza ko nta kintu na kimwe u Rwanda rwagurana umutekano warwo.
Rwiyemezamirimo, Michael Shyaka Nyarwaya we agaragaza ko imiterere y’isi kuri ubu yagutse, ku buryo ubuhahirane bushobora guhagarikwa mu bihugu bimwe bugakomeza gukorwa bindi.
Agaragaza ko kandi amateka n’ibihe u Rwanda rwagiye runyuramo, bikwiye kwereka Abanyarwanda ko nta nkomyi ibi bikwiye gutera by’umwihariko abari mu rwego rw’abikorera.
Ibi kandi ni byo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe aherutse kubwira Radio Televisiyo yo mu Busuwisi, RTS Info, agaragaza ko u Rwanda rwanyuze muri byinshi ku buryo rutahangayikishwa n’ibi byemezo amahanga agenda arufatira.
Yagize ati “Ntabwo dutewe ubwoba no guhezwa mu buryo bwa dipolomasi, nta bwoba dutewe n’ibihano. Icyadutera ubwoba ni uko igihugu cyacu n’abaturage baba badatekanye. Ibiduteye ubwoba ni ibishobora guhungabanya umutekano wacu kurusha ibihano mpuzamahanga. Twanyuze mu bihe bigoye mu 1994, rero u Rwanda ntiruzigera rwemera ko ibyabaye byongera kuba ku butaka bwacu kubera uriya mutwe w’Abajenosideri usigaye ufashwa na Guverinoma ya Kongo.”
Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yagaragaje ko Canada itagakwiye kuvuga ko ishyigikiye ingufu z’imiryango y’akarere zigamije gushaka amahoro nyamara begeka ibirego bitandukanye ku Rwanda, ndetse ko izi ngamba n’ibihano bashyiriyeho u Rwanda atari byo byakabaye bijya ku isonga mu gukemura iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
