Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ab’inkwakuzi bagura amatike y’igitaramo “Ikirenga mu Bahanzi” cyo gushimira Cécile Kayirebwa bahawe ubwasisi

Abashinzwe gutegura igitaramo “Ikirenga mu Bahanzi 2020” cyo gushimira umuhanzi wabaye indashyikirwa mu kwimakaza umuco nyarwanda abinyujije mu ndirimbo, batangaje ko abashaka kugura amatike y’igitaramo bashobora kuyagura hakiri kare, bagahabwa ubwasisi. Imyiteguro igeze kure n’bahanzi bazasusurutsa abantu bamaze kunoza imyiteguro.

Uyu mwaka, Cécile Kayirebwa azashimirwa mu gitaramo “IKIRENGA MU BAHANZI 2020”, giteganyijwe kuba tariki ya 8 Werurwe 2020. Ibirori bizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hahoze hitwa Camp Kigali.

Ku bantu bagura amatike bakoresheje Airtel Money Promotion kuko itike igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20.000Frw), barishyura amafaranga ibihumbi (18000Frw) mu gihe igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000Frw), ukoresheje Airtel Money ayigura amafaranga ibihumbi icyenda (9000Frw). Ugura itike y’amafaranga ibihumbi bitanu (5000Frw) icyo gihe yishyura ibihumbi bine (4000Frw) igihe akoresheje Aitel gusa. Ku bakeneye kuyibikaho hakiri kare, amatike aracururizwa ahantu hatandukanye harimo ahakorera Serivisi za Airtel muri Kigali nka Remera ku kicaro gikuru, Nyabugogo na Nyamirambo.

Uzagura itike ku munsi w’igitaramo, Kwinjira mu myanya y’icyubahiro ni ukwishyura tike y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri na bitanu (25000Frw) mu rwego rw’ikirenga (VVIP), mu rwego rwiyubashye (VIP) bazishyura ibihumbi cumin a bitanu (15.000Frw), ahasigaye hose bakazishyura amafaranga ibihumbi icumi (10000Frw).

Aya matike kandi mushobora kuyagurira muri Camillia ku Gisimenti, UTC, CHIC na KBC no muri Simba Supermarket. Murayasanga kandi T2000 ahakorera Monaco, i Nyarutarama kuri Tennis Club, Simba yo mu Mujyi na Blues Coffee ndetse no muri Gare yo mu Mujyi.

Ni ku nshuro ya mbere hagiye gutangwa ishimwe ku muhanzi watoranyijwe nk’Ikirenga mu Bahanzi abikesha mu kwimakaza no guteza imbere “Umuco nyarwanda” abinyujije mu buhanzi. Iki gitaramo kizitabirwa kandi kizihizwe n’abahanzi barimo Muyango Yohani, Mariya Yohani, Mani Martin, Sentore Jules, Karasira Clarisse, Mushabizi n’Ababeramuco n’Itorero Ibihame by’Imana. Aba bose bamenyerewe mu muziki n’imbyino gakondo.

Kayiranga Melchiore Umuhuzabikorwa w’umushinga “Indongozi mu bahanzi” ari na wo nyir’igikorwa, akaba anashinzwemo itangazamakuru n’itumanaho, yavuze ko kuri ubu imyiteguro isa n’iri ku musozo.

Yavuze kandi ko abahanzi bakora ibiganiro hirya no hino banasaba abantu kuzitabira iki gitaramo ku bwinshi.

Kayiranga avuga ko kandi uretse kuba Kayirebwa yarateguriwe ishimwe ariko n’umuntu ku giti cye wumva ashaka kumushimira yategura icye gihembo, akazahabwa umwanya ku munsi nyir’izina akakimushyikiriza.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities