Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibiterane

Abishe Abatutsi muri Jenoside, batoteje banarwanya Imana yaremye muntu mu ishusho yayo

Abarokotse Jenoside baha imbabazi ababiciye.

Guhera ku itariki ya 18 kugera kuya 24 Mata 2016,  kuri Paruwasi ya Nyamata, mu Karere ka Bugesera cyari icyumweru cyahariwe gutangiza gahunda y’isanamitima muri iyo paruwasi. Iki gikorwa kikaba cyarateguwe na Paruwasi ya Nyamata na Padiri Ubald Rugirangoga, umurinzi w’Igihango, akaba ari nawe watangije iyi gahunda mu Rwanda.

 Intego y’iki icyumweru cyahariwe gutangiza gahunda y’isanamitima mu bakirisitu ba Paruwasi ya Nyamata ni ukuvuga ukuri ku mahano ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kurandura urwikwekwe n’ukwishishanya hagati y’abarokotse Jenoside n’abayibakoreye no kugarura umushyikirano hagati yabo hagamijwe gusana imitima yangiritse baharanira kugera ku buzima bufite intego nk’abakiristu .

Iyi gahunda yatangiriye muri Paruwasi ya Mushaka ikomereza i Ntendezi aha hombi ikaba yaratanze umusaruro ushimishije. Ubu rero hakaba hatahiwe Paruwasi ya Nyamata, akaba ari paruwasi ifite amateka yihariye kuko agace iherereyemo k’Ubugesera kari agace ubuyobozi bwaciragamo abatutsi ngo bajye kwicirwayo n’inzara, indwara z’ibyorezo,…kugeza naho mu 1994 babasanzeyo babakorera Jenoside.

Muri iki cyumweru, Padiri Ubald yaganiriye n’abakirisitu mu byiciro ku buryo bukurikira:

Ku wa mbere tariki ya 18 Mata 2016, yahuye n’abakarisimatike bagera kuri 475, abasobanurira gahunda aje gutangiza muri paruwasi yabo maze abaha ubutumwa bwo kujya gukangurira abo ireba by’umwihariko (abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare) kuzitabira ibiganiro ku minsi yabagenewe.

Ku wa kabiri tariki ya 19 Mata 2016, yahuye n’abayobozi b’imiryango remezo, aba za Centarali n’ab’andi makoraniro bagera kuri 450,  nabo abasobanurira ikimugenza muri Paruwasi yabo anabatuma gushishikariza  bya byiciro byombi birebwa cyane na gahunda ye y’isanamitima kuzayitabira.

Ku wa gatatu tariki ya 20 Mata 2016 yahuye n’abacitse ku icumu rya Jenoside bagera kuri 480, abasobanurira gahunda y’isanamitima n’akamaro ibafitiye.

Yabashishikarije gutanga imbabazi ngo bibohore ku mutima bityo batangire ubuzima bushya burangwa n’ibikorwa by’urukundo. Yabasabye kwiyunga n’ababahemukiye babaha imbabazi kandi bagahora  baharanira ko ineza itsinda inabi banazirikana ko nyuma y’ubu buzima hari urubanza rutegereje buri muntu wese utuye ku si kandi  ko icyo gihe buri muntu atazabazwa ibibi abandi bamukoreye ahubwo azabazwa ibyiza yakoreye abandi ari nabyo bizamuhesha ingororano kwa Data wa twese uri mu ijuru.

Kwica umuntu umuziza uko yaremwe ni ugutoteza no kurwanya Imana yamuremye

Ku wa kane tariki ya 21 Mata 2016, Padiri Ubald yahuye n’abagize uruhare muri Jenoside bagera kuri 150, ababwira ko nibadasaba imbabazi z’abantu batsembye umuriro uhari kandi ubategereje, igishimishije kandi akaba ari uko abacitse ku icumu biteguye kuzibaha.

Yababwiye ko bakoze icyaha ndengakamere cyo kwica abantu babaziza uko Imana yabaremye. Yagize ati ‟kwica umuntu umuziza uko Imana yamuremye ni ukurwanya Imana yamuremye, ni ugutoteza Imana; bityo rero bakaba bafitanye ikibazo n’Imana. Urufunguzo rugomba kubakiza icyo cyaha ni ugusaba imbabazi kuko iyo usabye imbabazi ukira ku mutima, iyo usabye imbabazi uruhura umutima w’uwo uzisabye.”

Ku wa gatanu tariki ya 22 Mata 2016, yahuye n’amatsinda yose yaje mu minsi ine ibanza hiyongeraho abakijije abatutsi muri Jenoside. Bose hamwe bageraga kuri 850. Habonetsemo abantu 11 barokoye abatutsi muri Jenoside, batanga ubuhamya bw’uburyo babashije kubigeraho. Yasabye abantu kujya gukorera mu matsinda maze  abafitanye ibibazo (abishe n’abo biciye) bakitabira umwitozo mwiza wa gikirisitu wo kwegerana, kubwizanya ukuri, gusaba imbabazi no kuzitanga.

Ku cyumweru tariki ya 24 Mata 2016: Padiri Ubald yasomye Igitambo cya misa cyaranzwe n’isengesho ryo gukira ibikomere, gusaba imbabazi no kubabarira.

Haba ku wa gatatu ubwo yahuraga n’abacitse ku icumu, kuwa kane ubwo yahuraga n’abicanyi no ku wa gatanu ubwo yahuzaga amatsinda yose, Padiri Ubald yatangaga ibibazo byafashaga buri tsinda kugaragaza ibikomere basigiwe Jenoside.

Aya matsinda yose yavuyemo umusaruro ushimishije kuko wabaye umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma abantu baganira ku mateka yabo yuzuyemo ishavu n’agahinda, abakoze ibyaha bavugisha ukuri ibyo bakoze babisabira imbabazi barazihabwa n’abahishe abandi muri Jenoside bashimwa ku mugaragaro imbere y’imbaga y’abakirisitu nk’urugero rwiza rwerekana ko icyiza gitsinda ikibi.

Ikindi kandi abitabiriye izi nyigisho bagaragaje ni  uko mbere yuko bazitabira bari bafite intimba mu mitima yabo, ariko nyuma y’izi nyigisho bumva imitima yabo yuzuye urukundo n’ibyiringiro by’imibanire myiza izabageza ku ubumwe n’ubwiyunge burambye. Muri iyi gahunda, Padiri Ubald yafashwaga n’abafashamyumvire bo mu mryango w’Abihaye Imana w’Abagabuzi b’Amahoro ya Kirisitu.

 Gahunda y’isanamitima mu bayoboke ba kiriziya Gatorika yatangiriye muri Paruwasi ya Mushaka, diyosezi ya Cyangugu, mu mwaka wa 2009. Muri iyi gahunda hakaba hategurwa inyigisho zihabwa abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe n’ abiciwe ababo hagamijwe  kongera kunga ubumwe n’ubwiyunge bigamije komora ibikomere byatewe n’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa kikaba kigamije kongera kurema umuryango nyarwanda urangwa n’indangagaciro na kirazira byahoze biranga umunyarwanda.

Nyuma y’inyigisho bahabwa mu gihe kingana n’amezi atandatu, abagize uruhare muri Jenoside bajya gusaba imbabazi abo bakoreye ibyaha, bagasaba imbabazi kumugaragaro. Uretse gusaba imbabazi banakora ibikorwa by’ubufatanye nko guhana imibyizi, kubakira abatishoboye n’ibindi bikorwa by’urukundo.

Zimwe mu nyigisho bahabwa akaba ari ukumenya agaciro k’ikiremwamuntu, icyaha cya muntu n’ingaruka zacyo. Bigishwa kandi gusaba no gutanga imbabazi n’izindi nyigisho zinyuranye zose zigamije gufasha abahemutse n’abo abahemukiye kongera kubana mu mahoro no mu bufatanye muri byose.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ikaba ishima Paruwasi ya Nyamata yagize iki gitekerezo cyiza cyo gutangiza iyi gahunda y’isanamitima mu bakirisitu ikaba inashishikariza andi maparuwasi kunga ikirenge mu cyayo.

 HITIMANA Theéoneste/NURC

Abagize uruhare muri Jenoside basaba imbabazi abo bahemukiye

Abagize uruhare muri Jenoside basaba imbabazi abo bahemukiye

Abahishe abantu muri Jenoside bakarokora basangiza abandi bakirisitu uburyo babigezeho

Abahishe abantu muri Jenoside bakarokora basangiza abandi bakirisitu uburyo babigezeho

Abagize uruhare muri Jenoside basaba imbabazi abo bahemukiye..

Abagize uruhare muri Jenoside basaba imbabazi abo bahemukiye..

Abarokotse Jenoside baha imbabazi ababiciye.

Abarokotse Jenoside baha imbabazi ababiciye.

Abarokotse Jenoside baha imbabazi ababiciye

Abarokotse Jenoside baha imbabazi ababiciye

Abitabiriye ibiganiro basoma umusaruro wavuye mu matsinda

Abitabiriye ibiganiro basoma umusaruro wavuye mu matsinda

Padiri Ubald yandika imyanzuro yavuye mu biganiro

Padiri Ubald yandika imyanzuro yavuye mu biganiro

Abitabiriye ibiganiro bungurana ibitekerezo mu matsinda  ku bibazo Padiri yabahaye

Abitabiriye ibiganiro bungurana ibitekerezo mu matsinda ku bibazo Padiri yabahaye

5 Comments

5 Comments

  1. porn movies

    May 23, 2016 at 09:46

    8YfiEB Really enjoyed this post.Really looking forward to read more. Cool.

  2. pay someone to take my class

    June 6, 2016 at 12:01

    I really liked your article post.Thanks Again. Cool.

  3. cruises from Sydney

    June 13, 2016 at 22:08

    You made some nice points there. I did a search on the subject matter and found most guys will agree with your website.

  4. cruises from Sydney

    July 3, 2016 at 20:40

    italian honey fig How can I insert a tag cloud into my blog @ blogspot?

  5. for more information

    July 6, 2016 at 16:16

    Wow, great article.Really thank you! Fantastic.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities