Binyuze mu masezerano Kaminuza yigisha ubukererugendo, Ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB) yagiranye n’ibigo bikomeye byo muri Qatar n’i Dubai, abize muri iyo Kaminuza babarirwa hagati ya 500 na 700 bagiye kubonayo akazi abandi bahabwe amasomo yo kwimenyereza umwuga mu gihe kigera ku mwaka.
Amazeserano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya tariki ya 12 na 17 Ukuboza 2021 UTB yagiranye n’ibigo bitandukanye birimo Group L kimaze gufasha kubona akazi abagera ku 22,000 bo hirya no hino ku isi, Emirates Academy for Hospitality Management izafasha mu kumenyereza umwuga (internships) na Inspire Training Management Academy; agiye guha amahirwe adasanzwe abahawe ubumenyi n’iyi kaminuza.
Ubuyobozi bwa UTB butangaza ko nyuma yo gusinya amasezerano n’ibigo bizafasha abanyeshuri kwimenyereza umwuga no kubona akazi mu gihugu cya Qatar, yasinye amasezerano n’ibigo bitanu bikorera mu mujyi wa Dubai, na byo bizajya bifasha abanyeshuri barangije mu masomo yo kwakira abantu, amahoteli n’ubukerarugendo muri iyo Kaminuza.
Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, Umuyobozi wa UTB, Prof. Kabera Callixte, yagize ati “Hari ibigo nka Group L umwaka ushize cyahaye akazi abantu basaga ibihumbi 20. Dufite rero icyizere ko hari abanyeshuri benshi kizafata kuko hari n’amashuri twaganiriye azadufasha. Twifuza gutangiza MBA muri Hospitality Management, kandi Dubai Collège izadufasha koherezayo muri uku kwezi abakozi 40 bazajya kwimenyereza akazi.”

Prof Kabera Callixte avuga ko abanyeshuri 19 bamaze gutsinda ibizamini bazajya kwimenyereza akazi muri Qatar, ubu barimo gushaka ibyangombwa. Hategerejwe kandi ko COVID-19 igabanyuka ngo abatanga ibizamini baze mu Rwanda gukoresha abandi.
Agira ati “Aba mbere bazahabwa amahirwe yo gutangira akazi bimenyereza, nyuma y’ukwezi n’igice bakorewe isuzuma, hanyuma abazaba bitwaye neza bazahita bakomeza akazi uko bisanzwe. Abandi bakiri ku ntebe y’ishuri bo bazajya bahabwa amasomo yo kwimenyereza umwuga hagati y’amezi atatu kugeza ku mwaka.”
Ubuyobozi bwa UTB buvuga ko abanyeshuri bazakomeza kubona aya mahirwe yo kwimenyereza umwuga w’akazi bahembwa muri Qatar na Dubaï ari abarangije amasomo muri Kaminuza ya UTB, na ho icyo abakora ikizamini basabwa ni ukwitegura neza amasomo bigishijwe hamwe no kumenya neza ururimi rw’Icyongereza babazwamo.
Prof. Kabera agira ati “Kuba Kaminuza yigisha abanyeshuri izajya ibafasha kubona aho bimenyereza n’akazi, bizongera umwete abiga baharanira gutsinda ibizami byo kubona akazi no kugabanya ubushomeri.”
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) mu 2021 yatangaje ko imirimo mishya 1,028,136 yahanzwe mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu 2020, umuvuduko wo guhanga imirimo mishya ukaba wari mwiza kugeza muri Werurwe 2020 ubwo mu Rwanda hageraga icyorezo cya COVID-19.
Guhera mu mwaka wa 2018 n’uwa 2019 u Rwanda rwari mu nzira yo guhanga imirimo ibihumbi 200 ku mwaka nk’uko biri muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere, icyakora icyorezo cya COVID-19 cyadindije ihangwa ry’umurimo ndetse kigira ingaruka ku mirimo isanzwe bitewe n’ibikorwa by’ubukungu byagiye bidindira.
Imibare ya MIFOTRA igaragaza ko muri Gashyantare 2020 mbere y’icyorezo cya COVID-19, umubare w’abantu bafite akazi wari 3,568,934 ariko ukaba waragabanyutse ukagera kuri 3,199,104 muri Gicurasi nyuma ya gahunda ya Guma mu Rugo.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko ubushomeri bwiyongereye ku kigero cya 40.6% muri Mata 2020 ugereranyije na Gashyantare y’uwo mwaka.
Panorama
