Uyu mukinnyi w’imyaka 31 ukomoka muri Togo aherutse kuvugwaho ko yirukanye Nyina ndetse na benewabo kuko ngo bamunanizaga bamusaba ibintu byinshi bihenze kubera kugira umururumba. Bo bavuga ko Adebayor ari umuntu utaragize icyo abamarira. Adebayor yavuze ibirambuye ku bibazo bye n’umuryango we avuga ko Abanyafrica bakwiye kubivanamo isomo.
Mu ibaruwa ndende akayishyira kuri Facebook Adebayor yavuze ko nubwo bwose ibintu bireba umuryango bikemurirwa mu muryango imbere, ariko kuri we ngo hari aho ibintu bigera bikaba ngombwa ko bishyirwa ku mugaragaro kugira ngo bibere n’abandi isomo.
Muri iyo baruwa avuga ukuntu yavuje Nyina mu bitaro by’i Londres, uko yaretse mushiki we Yabo Adebayor akaba mu nzu ye ifite agaciro ka miliyoni 2$ iba muri Ghana ndetse n’ukuntu yafashije murumuna we gutangiza umushinga ubyara amafaranga no kurihira abana be amafaranga y’ishuri ariko bose ngo ntihagire ushima ibyo ahubwo bagakomeza kumusaba ibindi by’inyongera.
Adebayor yagiye mu burayi mu 2001 afite imyaka 17 akinira ikipe ya Metz mu Bufaransa ajya muri Mpnaco mu 2003 maze ajya mu Bwongereza gukinira Arsenal kuva mu 2006 Arsenal, , Manchester City, Real Madrid ubu ari muri Tottenham.
Adebayor mu ibaruwa ye yagize ati;
“Ubwo nari mfite imyaka17 nibwo natangiye guhembwa nk’uwabigize umwuga. Icyo gihe imishahara yanjye ya mbere nahise nyubakiramo inzu umuryango wanjye kugira ngo bamererwe neza.
Murabyibuka mwese ubwo nahabwaga igikombe cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wo muri Africa muri 2008, nazanye maama kuri stage ngo mushimira imbere ya bose.
Uwo mwaka namujyanye mu Bwongereza kwisuzumisha indwara ngo berebe uko ubuzima bwe buhagaze.
Natangiye kubabara ubwo nabyaraga umukobwa wa mbere, nahamagara mama ngo mubwire iyo nkuru nziza agahita akupa telephone.
Mu myaka yashize naguze inzu (y’ibyumba 15) muri East Lagon (Ghana) ya miliyoni 1,2$. Byari bisanzwe kuyiha mushiki wanjye mukuru Yabo Adebayor ngo ayibemo, ndetse ndeka na murumuna wanjye wundi (Daniel) ngo ayibemo. Nyuma y’amezi, nari mu kiruhuko maze niyemeza kujya kuruhukira muri ya nzu. Ariko natunguwe no gusanga mushiki wanjye inzu yarayikodesheje ndetse anirukanamo umuvandimwe Daniel.
Ubwo namuhamagaraga mubaza ibisobanuro yafashe iminota 30 yo kunyuka inabi no kuntuka kuri telephone. Nahamagaye Maama ngo mubwire uko bimeze nawe abigenza nka mushiki wanjye. Uyu mushiki wanjye yanyise indashima. Muzamubaze iby’imodoka atwara uyu munsi cyangwa ikintu cyose acuruza ubu.
Umuvandimwe wanjye Kola Adebayor, ubu amaze imyaka 25 mu Budage. Yagarutse iwacu mu rugo inshuro enye arinjye wishyura ingendo. Nishyura amashuri y’abana be. Ubwo nakinaga muri Monaco, yaje kunsaba amafaranga yo gutangira Business. Imana izi ayo namuhaye. Ubu iyo business igeze he?
Ubwo umuvandimwe wacu Peter yitabaga Imana, noherereje amafaranga menshi Kola ngo ajye mu rugo kubafasha. Ntiyigeze agera aho bamushyinguriye. Ariko uyu munsi Kola abwira abantu ko mfite uruhare mu rupfu rwa Peter. Gute? Uyu muvandimwe niwe wagiye muri The Sun kumvugaho inkuru kugira ngo yishyurwe. Bakanohereza ibaruwa i Madrid kugira ngo nirukanwe.
Ubwo nari muri Monaco numvaga bikwiye ko ngira benewacu bakina umupira. Maze nzana umuvandimwe Rotimi muri Academy y’umupira mu Bufaransa. Mu mezi macye, mu bakinnyi 27 bakinanaga yibye 21 telephone zabo.
Ntacyo navuga ku muvandimwe Peter Adebayor kuko ubu adahari. Roho ye iruhukire mu mahoro.
Mushiki wanjye Lucia Adebayor akomeza kubwira abantu ko data yansabye ko muzana (Lucia) iburayi. Buri wese ari hano kubera impamvu.
Nari muri Ghana ubwo bambwiraga ko umuvandimwe Peter arembye cyane. Natwaye imodoka niruka cyane bishoboka njya muri Togo ngo mugereho mufashe. Mpageze, Maama yanga ko mubona ko nabaha amafaranga gusa akarangiza ibisabwa. Imana yonyine izi umubare w’ayo namuhaye uwo munsi.
Abantu baravuga ngo ntacyo nakoze ngo ntabare umuvandimwe Peter. Ndi umusazi wo kwirukansa imodoka amasaha abiri nihuta ku busa?
Mu 2005 nateguye inama yo gukeura ibibazo byo mu muryango. Mbabajije icyo batekereza, bambwira ko buri muntu mu muryango namwubakira inzu kandi nkajya muha umushahara buri kwezi.
Ndacyahumeka uyu munsi ariko bo bamaze kwigabagabanya imitungo yanjye ngo nimara gupfa.
Kubera izi mpamvu zose, byamfashe igihe kinini gushyiraho ikigega cyanjye muri Africa.Buri gihe ngerageza gufasha abantu bababaye, abo mu muryango bose babimbazaho kuko bose bumva ari ikintu kibi.
Impamvu nanditse ibi byose ntabwo ari ugushyira hanze umuryango wanjye. Ndashaka ko abanyafrica bose babivanamo isomo. Murakoze”
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
GLADYS
May 6, 2015 at 15:38
YOOOOOOOOO!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!BARAKURENGANYA DISI. IMANA IZAGUHEMBERA IBYO WAKOZE NAHO ABANTU BISI NTIWAHAZA UKWIFUZA KWABO
futuringafrica
May 6, 2015 at 15:42
Abanyafurika bibera muri africa iyo bazi ko bafite bene wabo baba hanze iyo za burayi, bibwira ko abantu bari iburayi basoroma amafaranga ku biti???!! Ntabwo bazi ko ayo ukorera yose uba wayavunikiye, kandi ko nayo ubonye uyishyuramo imisoro n ‘ibindi byose bikenerwa mu buzima.uwo muco wo kwicara ngo ababa za burayi bazadutunga kuko batwoherereza cash ni mubi, cyane cyane ko iyo cash uyohereje ushaka nko kububakira hari igihe bayirira wazataha ukayoberwa aho iyo cash yanyuze.uwo muco ni nka wa wundi abanyafurika bahora basabiriza mu bihugu bikize ngo babafashe babahe imfashanyo etc.bibagirwa ko nta gihugu ku isi gishobora gukiza ikindi. africa ikwiye kuba responsable ikamenya kwikemurira ibibazo neza bitarinzwe bikorwa nabandi nkuko tubona abazungu baza buri munsi kubyivangamo!!
Patrick
May 6, 2015 at 17:05
Birababaje kabisa, Mbega abanyafuruka ntibanyurwa kabisa. Gusa Imana imwifashirize ibyo yabakoreye birihagije kabisa. Nibakure amaboko mumifuka kabisa biteze imbere bareke kuvuga ubusa.
babuate
May 6, 2015 at 18:31
ibi bibazo bifitwe n,abanyafrika baba hanze hafi ya bose, hari abo nzi na telefoone bazifunze burundu, nubwo ubuvandimwe bukomera ,ariko hari aho ugera ukavuga uti, imana niyo mucamanza, icyi cyemezo ndagifashe, uwo ntakoreye neza izabimpanire, niba zari n,ishingano zanjye. nanjye mba hanze ibyambayeho ni agahomamamunwa, maze imyaka 15, umuvandimwe nizeraga muha amafranga ngo agira icyo akora aho twavukiye, yarariye araruha, yewe, nyuma yaho nohereza ayo kuhavugurura, sha, nasanze aho kugura cimat ,yaragiye ayivanga n,umucanga ubwo n,ahageze byose byari byatangiye ku bomagurika, intebe zo munzu natanze ayo kugura inshyashya, agura izaboze, nyuma ndabimenya nongera nzigura bwa kabiri,kuko nari mfite isoni zaho ndiburuhukire,ariko ubu n,amuragije imana kubyo yakoze, njye navumeye murutete.imyaka yose,ubu uyu munota tuvugana umukecuru wanjye ntanzu igaragara afite, imyaka nabonagamo amafranga ibihe by,arahindutse ntayakiboneka ngo nzatangire bundi bushya, kandi haba harimo no gusaza,uko nakoraga mbere siko ngikora,hiyongereyeho nuko nyuma nagize umufasha n,anjye n,itegura kugira umuryango. ubwo rero abatabizi banyita imbwa, itaramariye akamaro iwabo, itaranubakiye ababyeyi, nyagasani nanjye ibyanjye mu bimenye rwose. n,agahinda nanyirako kugiti cye.
Aaliyah
May 6, 2015 at 18:57
Abisi nuko cyakora lmana izabiguhembere byose ibyowakoze nibyo ugikora kandi lmana yabanye nawe muribyose niyokirikumwe nawe naho abisi ntibashima
Sira
May 7, 2015 at 02:32
sha birababajealiko niyo myumvire yo muli afrika kuko ntakintu nabo bafite aliko rero umuntu wohererza ifashanyo aliwo mumuryango agtekinika kongera kumusubirahobiragoye.nimwihangane aliko abenshi ntibabivuga kukobwakwira bugacya ikibazo ntanumwe batahuye.
Bayimana basabose
May 7, 2015 at 04:59
Birababaje wenda yarakoze rwose, ariko uwavuga ibyo mu miryango
nti wabivuga ngo ubirangize. Ariko wahaza abantu ? Na yesu yahagije ibihumbi 5ooo bya abantu batagira icyo bapfana nawe. Bamuhembye iki sukumucira mu maso no kumubamba se? Ntiyari yarabazuriye ababo se? nkaswe uwafashije uwikwiye gufasha? Gusa iyo ugize amahirwe urashimwa ariko icyangombwa nuko dukora neza. tudategereje gushimwa rwose. Mu giswahili bavuga ngo Fanyeni vema ondokeni. KORA NEZA WIGENDERE. Apana gutegereza gushimwa. Uyu mukinyi yashatse gushimwa se? Nibacye bashimwa rwose siwe wenyine. Ariko bo bakoze iki ngo bavuge ko bamushoyeho menshi none bakaba barahobye. Samafaranga akura mu kwiruka ku mupira. nabo bawirutseho? tukareba ko babaha 1
Munyarwanda
May 7, 2015 at 05:14
Ubukene bwo mu mutima mu bwonko ubunebwe niwo muvumo mubi ubaho.
Iyo mu bikuranga harimo izo defauts ntacyo wigeza ho nta nuwaguhaza.
Iteka ni byiza kugira inyota ishyaka ibitekerezo byo kugira uti uwampa aho mpera nkigeza kw’iki niki.
Naho iyo uhora wifuza gutungwa na naka utinda wipfira ugite agahinda ububwa ubukene.
HA.FIDELE
May 7, 2015 at 06:48
Ahubwo hari icyo mwibagirwa.wagirangose nabo mumuryango gusa ahubwo abo mwasangiraga bose baba bashaka ko wohereza amafr.buri munsi.Abanyafurika baba hanze bararushyepe!
HA.FIDELE
May 7, 2015 at 06:48
Ahubwo hari icyo mwibagirwa.wagirangose nabo mumuryango gusa ahubwo abo mwasangiraga bose baba bashaka ko wohereza amafr.buri munsi.Abanyafurika baba hanze bararushyepe!
k c
May 7, 2015 at 09:33
Birababaje.nukwihangana wagirango twebwe abanyafrica ntwuzuye mumitwe,niyo uvuye mu Rada ukajya bugande.batangira kuvugako utakibikoza,kuko wakize!! Kd ubwo nturabona nicyo gukora,Africans weeeee imana igufashe
k c
May 7, 2015 at 09:33
Birababaje.nukwihangana wagirango twebwe abanyafrica ntwuzuye mumitwe,niyo uvuye mu Rada ukajya bugande.batangira kuvugako utakibikoza,kuko wakize!! Kd ubwo nturabona nicyo gukora,Africans weeeee imana igufashe
pacu
May 7, 2015 at 12:32
sha mwe muravuga iburayi va Kigali se ujye rusizi gupagasana urebe bahita batangira ngo ntukibikoza ngo warakize urirataaa nibindi byinshi abanyafurika turacyafite imyumvire ishaje ariko ahari nkekako bizashira
pacu
May 7, 2015 at 12:32
sha mwe muravuga iburayi va Kigali se ujye rusizi gupagasana urebe bahita batangira ngo ntukibikoza ngo warakize urirataaa nibindi byinshi abanyafurika turacyafite imyumvire ishaje ariko ahari nkekako bizashira
mirima
May 8, 2015 at 08:10
Uyu mugabo avugiye abanyafrika benshi baba i Burayi n’uramuka abikesha kurara ijpro akubura imihanda y’abazungu bene wabo bamubonamo za miliyari adashaka kubahaho!!!!
mirima
May 8, 2015 at 08:10
Uyu mugabo avugiye abanyafrika benshi baba i Burayi n’uramuka abikesha kurara ijpro akubura imihanda y’abazungu bene wabo bamubonamo za miliyari adashaka kubahaho!!!!
Jahbless
May 8, 2015 at 14:29
ibyo sibyo si abany’africa ni famille yee ifite kamere mbi
nti mugasebye Africa iburayi muvuga SI babesheshweho niyo AFRICA
Jahbless
May 8, 2015 at 14:29
ibyo sibyo si abany’africa ni famille yee ifite kamere mbi
nti mugasebye Africa iburayi muvuga SI babesheshweho niyo AFRICA
anny
May 10, 2015 at 20:13
Mwiriwe,
Uwo muvandimwe yahuye n’akaga abantu benshi bahuye nako nanjye ndimo,
Kuko kudashima nibya la regle, gushima bikaba exception a la regle.
Umuntu ajye akora ibyo ashoboye, ibihembo bizava ku Imana ntabwo ari ku bantu kuko ntibijya bibaho.
Chloe
May 11, 2015 at 12:10
jahbless wivuga ngo ni famille yiwe gusa,kuko ntawe utazi ko niyo waba utari iburaya, iyo uboye ka petit moyen inshuti nabavandimwe baba bumvako ugiye kubabera echelle yo kuzamukiraho
Chloe
May 11, 2015 at 12:10
jahbless wivuga ngo ni famille yiwe gusa,kuko ntawe utazi ko niyo waba utari iburaya, iyo uboye ka petit moyen inshuti nabavandimwe baba bumvako ugiye kubabera echelle yo kuzamukiraho