Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

ADEPR: Imyanzuro y’umwiherero w’inararibonye yahuye n’igikuta

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem (Ifoto/Ububiko)

Kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 20 Kamena 2019, abantu banyuranye batonyijwe nk’inararibonye mw’Itorero rya ADEPR bagera ku 123 bahuriye, ku minsi inyuranye, mu mwiherero i Muhanga muri CEFOCA, na ho Biro Nyobozi ihurira muri Dove Hotel, hagamijwe gushaka umuti urambye w’icyatuma umurimo w’Imana ukorwa neza muri iri torero. Ingingo ikomeje kwibazwaho ni aho imyanzuro yavuye muri uwo mwiherero yaheze kandi waratwaye imbaraga n’umutungo by’abakirisito ba ADEPR.

Mu rwego rwo gushaka umuti watuma ADEPR ifata ikerekezo n’umurongo bihamye mu gukora umurimo w’Imana, hateguwe Akanama k’Inararibonye kagizwe n’abantu batanu bayobowe na Hon. Past. Bajeni Mpumuro, bayobora ibiganiro kugira ngo imyanzuro ivamo abe ariyo ifatwaho imirongo nyobozi y’Itorerro.

Uyu mwiherero watumiwemo abantu bagera ku 123, bahuriye i Muhanga mu kigo cy’amahugurwa cya ADEPR kitwa CEFOCA kuva kw’itariki ya 11-20 Kamena 2019 ariko bahura mu byiciro bitandukanye bigizwe n’abayoboye itorero bari mu kiruhuko k’izabukuru, abahoze mu buyobozi bw’itorero barimo Biro Nyobozi, abashumba b’indembo, abashumba b’indembo bungirije n’abashumba b’uturere.

Harimo kandi bamwe mu bashumba bahagararaiye abashumba bayobora uturere, bamwe mu bashumba bahagarariye abashumba b’amaparuwasi, na bamwe mu ntumwa z’ibyiciro by’abakirisito, hakazamo kandi bamwe mu bahagarariye abakuru b’itorero n’ababwirizabutumwa; impuguke zo mu nama y’ubutegetsi, abagize Biro Nyobozi ya ADEPR, bamwe mu bahagarariye abanyeshuri b’abapentekoti biga muri Kaminuza (CEP: Communauté des Etudiants Pentécôtistes/ADEPR).

Amakuru agera ku kinyamakuru Panorama avuga ko iki kiciro cya bamwe mu ntumwa z’ibyiciro by’abakirisito kibarizwamo abari mu nzego nkuru z’igihugu z’ubutegetsi bwite bwa Leta, abari mu nzego z’umutekano, abakora mu nzego za Leta, abakora mu bigo byigenga n’abacuruzi.

Kuva ku wa 21-26 Kamena 2019 habaye kwegeranya ibyavuye mu matsinda bikozwe n’Itsinda ridasanzwe ryashyizwe riteranira muri CEFOCA i Muhanga, kugira ngo ribigeze kuri Biro Nyobozi yateranye ku wa 27 Kanama 2019 muri Dove Hotel guhera saa tatu za mugitondo.

Impamvu y’ubutumire bw’uyu mwiherero udasanzwe yari inama nyunguranabitekerezo ku murimo w’Imana kugira ngo barebere hamwe icyateza umurimo w’Imana imbere, nk’uko byanditse mw’ibaruwa y’ubutumire yo ku wa 7 Kamena 2019 ishyirwaho umukono n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasiteri Ephrem Karuranga.

Biravugwako nubwo abitabiriye uyu mwiherero bahabwaga insimburamubyizi ingana na 50,000Frw, ntibihanganiye kugaragaza nta marangamutima, batarya iminwa, icyaba umuti urambye w’ibibazo bikomeje kuvugwa muri ADEPR.

Bamwe mu bakirisito ndetse n’abatumiwe muri uwo mwiherero, ariko batifuje ko tugaragaza amazina yabo, bibaza impamvu ibyawuvuyemo bitabamurikirwa, kuko aribyo byari byitezweho guteza imbere umurimo w’Imana no gukemura amakimbirane akomeje kugaragara muri ADEPR kugira ngo habonekemo ubwumvikane.

Ingingo zikomeye zateye urwikekwe

Amakuru agera ku kinyamakuru Panorama, avuga ko buri wese witabiriye umwiherero yahawe ikizamini cyo kugaragaza icyakemura burundu amakimbirane adashira muri ADEPR kugira ngo haboneke umuti urambye.

Icyagaragaye cyane ni igikomeje gutesha agaciro umurimo w’Imana cyanze gushingura imizi muri ADEPR, ni urwango rukabije rwirirwa ruzereramo, imicungire mibi y’umutungo, kohereza abavugabutumwa n’abashumba iyo bigwa no kwirukana abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ubu bajyanye Itorero mu manza. Hagaragaye kandi ko abagiye mu myanya y’ubuyobozi bakoresha ikimenyane aho kureba ubushobozi, bituma uko basimburanye bigenda bigira ingaruka ku bakozi no kuri bamwe mu bashumba baba barashyizweho n’abasimbuwe.

Bimwe mu byavuye mu nzobere ni uko hatanzwe igitekerezo cy’uko hari bimwe mu byagenderwaho kugira ngo Itorero rishinge imizi itajegajega. Hifujwe ko Umuvugizi w’Itorero ndetse n’Umuvugizi wungirije bagombye kuba bafite nibura impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu buzima busanzwe, kandi akaba yarakoze imirimo inyuranye mu nzego za Leta nibura imyaka itari munsi y’itanu, hakiyongeraho impamyabushobozi mu bijyanye n’iyobokamana kandi yarakoze umurimo w’Imana imyaka itari munsi y’icumi.

Abandi bahabwa inshingano zo hejuru mw’Itorero ndetse no kuyobora Indembo, bagombye kuba bafite nibura impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu buzima busanzwe, kandi akaba yarakoze imirimo inyuranye mu nzego za Leta cyangwa iz’abikorera nibura imyaka itari munsi y’itanu, hakiyongeraho impamyabushobozi mu bijyanye n’iyobokamana kandi yarakoze umurimo w’Imana imyaka itari munsi y’itanu.

Izi ngingo ni zimwe mu zashegeshe Biro ya ADEPR kuko iyo yemera ko zishyirwa mu bikorwa, bose bari guhita bava mu nshingano, bakabibonamo nko gushaka kweguzwa mu bundi buryo. Ikindi ni uko babonaga ko badashobora guhabwa izindi nshingano nkuru kuko batashoboraga no gushyirwa mu mirimo isanzwe mu buyobozi bukuru cyangwa se ngo bahabwe ubuyobozi bw’Indembo.

Habuze iki ngo imyanzuro ishyirwe mu bikorwa?

Hon Past. Bajeni Mpumuro ni we wayoboye Akanama k’Inamararibonye kateguye umwiherero kanashinzwe kuganiriza abatumirwa. Kari kagizwe kandi na Past. Bimenyimana Mathias, Past. Bushayija Jean Bosco, Past. Mutwa Samson na Past. Nzabonimpa Canisio.

Hon. Past. Mpumuro mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Panorama kuri telefone ye igendanwa kuri iyi ngingo, yagize ati “Mu mabwiriza twahawe ntidutanga amakuru ajyanye n’ibyo mw’Itorero, ibyo twakoze twarabitanze ariko ababishinzwe nibo batanga amakuru. Icyari kigamijwe ni uko induru mw’Itorero zishira, ngira ngo ahari mwabonye ko zashize. Nicyo cyari kigamijwe. Ibisigaye bindi bireba abayobozi b’itorero.”

Twashatse kuvugana n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, ariko igihe cyose twamuhamagaye kuri telefoni ye igendanwa ntiyatwakiriye. Twamwandikiye n’ubutumwa bugufi ntiyagira icyo adusubiza. Igihe azabona ko ari ngombwa kugira icyo babivugaho na tuzabibamenyesha.

Uyu mwiherero witabiriwe kandi na Rev. Sibomana Jean na Rev. Tom Rwagasana, bavanywe nabi ku buyobozi bw’itorero, urukiko rwabagira abere, ubuyobozi bwa ADEPR bukabima imbabazi bugahitamo gukomeza imanza birengangije ijambo ry’Imana. Matayo 5: 7,9; Zefaniya 7: 9; Ibyakozwe n’Intumwa 24:24; Yeremiya 7: 9,15; 1 Abakolinto 6: 1-11.

Abatumiwe mu mwiherero

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities