Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

ADEPR yaciwe amande y’agasuzuguro

Past. Isaie Ndayizeye, Umuyobozi akaba n'Umuvugizi wa ADEPR yasuzuguye Umugenzuzi w'umurimo

Itorero ADEPR, nyuma y’inkundura yo guhagarika abakozi benshi ndetse no guhindura hafi ya byose mu myubakire yaryo, abari abakozi birukanywe bitabaje inzego z’umurimo. ADEPR yanze kwitaba Umugenzuzi w’umurimo na we nyitazuyaza kuyereka icyo amategeko ateganya.

Ibi byose birashyira imanza n’amande bitutumba nk’ikirunga cyenda kuruka kubera ihagarikwa ry’abakozi benshi bitanyuze mu mucyo bikaba byarashyize itorero mu manza n’amande by’urudaca kandi ADEPR igatsindwa.

Indishyi n’amande icibwa mu manza ADEPR itsindwa byishyurwa nande?

Abakirisitu bamwe bakaba bibaza aya mande niba azava mu maturo batura no mu mirimo yabo cyangwa niba azava mu mufuka w’abagize uruhare mu ihagarikwa  ry’abakozi ritaboneye.

Ubuyobozi bw’itorero ADEPR bwashyizweho n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) mu mpera z’umwaka wa 2020 buyobowe na Pasiteri Isaie Ndayizeye, mu nshingano bwahawe harimo kuvugurura itorero hashyirwaho amategeko aboneye no gucunga umutungo neza w’abakirisitu barigize.

Iyi komite y’inzibacyuho yaje gushyiraho urwego rushya rw’ururembo mu nyito z’itorero ishyiraho indembo icyenda (9) ishyiraho n’abashumba bazo.

Mu gusoka mu nzibacyuho aba bashumba bindembo ari nabo bahagarariye amatora icyo gihe bahita batora iyi komite y’inzibacyuho ngo ikomeze kuyobora ADEPR muri manda y’imyaka 6 ikomeza kuyoborwa na Pasiteri Ndayizeye Isaie agirwa umushumba mukuru nk’inyito nshya muri iri torero anagirwa umuvugizi waryo icyarimwe.

Komite nyobozi y’itorero ADEPR iyobowe na Pasiteri Ndayizeye Isaie icyo yahereyeho ni ukwirukana abakozi benshi babarirwa mu 1200 hatubahirijwe amategeko agenga umurimo mu Rwanda ndetse n’amahame agenga itorero ADEPR, nk’uko bivugwa na bamwe mu batangiye inzira z’ubutabera ngo zibarenganure.

Ibi bibazo by’imanza bikomeje gushyira mu gihombo gikomeye itorero ADEPR kuburyo bubangamiye abakiristitu b’iri torero aho bibaza impamvu amande itorero ricibwa atangwa mu maturo n’indi mirimo y’itorero aho kuva ku mishahara y’imirengera nyobozi yihemba ko ariyo iba yishe inshingano zayo!

Kugeza ubu itorero ADEPR ririmo gucibwa amande y’urudaca kubera kwanga kwitaba abagenzuzi b’umurimo mu karere itorero ribarizwamo kuko kenshi umuvugizi w’itorero yanga kwitaba nkana kuko aba azi neza ko ihagarikwa ry’umukozi ritabaye mu buryo bunyuze mu mucyo.

Mu by’ukuri itorero rifite ubuyobozi burikururira igihombo, abakirisitu babibaza nde? None se iyo umuyobozi yanze kwitaba ubugenzuzi bw’umurimo bushinzwe guhuza umukozi n’umukoresha iyo umwe yarenganyije undi,aya mafaranga y’amande atangwa na nde? Ni abakirisitu cyangwa n’umuyobozi ukwiriye kwikora mu mufuka akayatanga?

Umuyobozi akwiriye kuyatanga ku mushahara we kuko yagize uburangare mu guhagarika umukozi bitanyuze mu mucyo kandi akanga no kwitaba ubuyobozi bw’umurimo mu karere itorero riherereyemo.

Inama nkuru y’itorero ADEPR nk’urwego rwashyizweho gusimbura urwarubanjirije rwitwaga C.A rwari baringa niba iyi nama nkuru y’itorero nayo atari baringa igomba gukurikirana komite nyobozi ya ADEPR iyobowe na Ndayizeye Isaie ishingiye ku ndangagaciro indwi (7) z’itorero ADEPR ari zo Ubukirisitu, Urukundo, Ubusonga, Kubazwa inshingano, Gukorera mu mucyo, Ubunyangamugayo no Kwitanga.

Uretse iki kirunga cyenda kuruka kubera imanza n’amande avuza ubuhuha bivugwa muri iri dini, haranavugwamo itangwa ry’amasoko n’itangwa ry’akazi byose bitaboneye namba aho benshi bemeza ko urwishe ya nka rukiyirimo.

Itorero ADEPR ryatangiye ivugabutumwa mu Rwanda mu mwaka wa 1940 kugeza ubu bivugwa ko rifite abayoboke hafi miriyoni eshatu n’ubwo nta barura rusange ryihariye rirakorwa. Rikaba rifite insengero nibura ebyiri   muri buri kagari ka Leta mu gihugu hose.

Muri iri torero bimaze kumenyekana ko gucunga imitungo yaryo kinyangamugayo bikomeje kugora benshi kubera akayabo kava mu bakirisitu bitanga batizigamye mu mirimo no mu maturo batura Imana.

Ibi bije bisanga urubanza rumaze imyaka rwarabuze gica ADEPR iburana n’abahoze ari abayobozi bayo, ku isonga hari Rev. Sibomana Jean na Rev. Tom Rwagasana.

Schadrack Kankiriho

Umusomyi wa Panorama.rw

2 Comments

2 Comments

  1. Livingston

    March 1, 2023 at 11:27

    ADEPR

  2. Bourgeaois Ndori

    March 1, 2023 at 15:02

    ADPER yararaburije nta kundi rwose wagirango ni ishyaka rya politike

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

Amakuru

Atangiza umwiherero w’iminsi ibiri w’abagize Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko ubutabera budakorwa na...

Amakuru

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, bashinja Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya...

Ubucuruzi

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana aratangaza ko u Rwanda na Qatar byifuza kubaka ubushobozi buhambaye bwahaza isoko rya Afurika mu byo gutwara abantu...

Iterambere

Abadepite mu nteko Ishinga amategeko basabye leta kurushaho korohereza abifuza gushora imari mu kubaka inzu ziciriritse kandi hakifashisjhwa n’ibikoresho bihendutse byujuje ubuziranenge, kugira ngo...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.