Ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2019, ni bwo mu rukiko rw’ubucuruzi i Nyamirambo hazaburanishwa urubanza ADEPR yarezemo GG Company Ltd ihagarariwe na Shingiro Elasto, wakodesheje imashini isya amabuye ariko ntiyubahirize amasezerano yo kwishyura. Shingiro araregwa umwenda wa miliyoni zisaga 70 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kiganiro Ikinyamakuru Panorama cyagiranye n’Umunyamategeko wa ADEPR, Me Nsabimana Cyprien, yatubwiye ko bahisemo kurega Shingiro kuko yanze kubahiriza amasezerano mu bwumvikane, yo ku wa 8 Kanama 2018 yavuguruwe ku wa 2 Mata 2019 ariko Shingiro agatangira kwishyura ahereye ku wa 1 Werurwe 2019.
Me Nsabimana avuga ko impande zombi zumvikanye ko Shingiro azajya atanga ubukode bw’imashini buri kwezi bungana na Miliyoni umunani (8.000.000Frw), batanga ikirego hari hashize amezi umunani ariko bazajya kuburana hashize ikenda, bivuze ko bamurega umwenda wa Miliyoni 72 z’amafaranga y’u Rwanda.
Akomeza avuga ko amasezerano avugururwa hari umwenda Shingiro yagaragaje wa 29.184.400Frw, bemeranya ko agomba kugaragaza inyemezabwishyu n’ibyakozwe, bamara kubyemeranywaho akajya yishyura ubukode bwa buri kwezi akuyemo miliyoni eshatu, bivuze ko yari kujya yishyura miliyoni eshanu (5.000.000Frw)
Agira ati “Bavugurura amasezerano, ibirebana n’umwenda w’amafaranga avuga yakoresheje babivuzeho, bemeranya ko Shingiro agomba kuzana inyemezabwishyu zigaragaza ibyakozwe, hanyuma akishyurwa binyuze mu bukode. Ntiyigeze rero agaragaza amafaranga yakoresheje uretse kuyavuga gusa.”
Akomeza agira ati “Amasezerano avugururwa hemejwe ko azamara umwaka umwe, akazongerwa impande zombi zibyumvikanyeho. Iyo aza gutanga rero ibyo asabwa impande zombi zari kubyemeranywaho amasezerano agashyirwa mu bikorwa.”
Uretse uburyo bwo kwishyurana buri kwezi ku mpande zombi, inama ikubiyemo amasezerano yok u wa 2 Mata 2019, hagaragaramo ko buri kwezi shingiro agomba kujya ageza kuri ADEPR icyemeza ko yahembye abakozi. Hanagaragaramo ko ku wa 28 Mata 2019, yagombye kuba yarashyize kuri konti ya ADEPR miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000Frw)
Mu kiganiro twagiranye na Shingiro Elasto, atubwira ko koko yarezwe ariko hari ibyo batumvikanyeho mu masezerano kuko yahise ahagarika akazi. Ati “Ntabwo nigeze nkora kuko ari ADEPR ari nanjye nta n’umwe ufite amasezerano uretse ibiganiro twagiranye.”
Akomeza avuga ko yagiranye amasezerano na ADEPR nyuma aza kuvugururwa ariko mu kuyavugurura yasanze yagwa mu mutego, kuko ngo atari afite umukozi wa ADEPR ukurikirana imikorere y’imashini. Ati “Rwose kuva ibiganiro twagiranye ntibyigeze bikurirwa n’amasezerano kandi twumvikanye ko igihe habaye ikibazo kigomba gukemurwa mu masaha atarenze cumi n’abiri. Nta masezerano dufitanye agaraza icyo buri ruhande rugomba gukora. Imashini zarahagaze ni nzima ariko ntizikora.”
Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru Umusingi, Shingiro Elasto wakodesheje imashini ya ADEPR kandi ikora, yavuze ko imashini yapfuye yajya kugura ibyuma hanyuma akabimenyesha ADEPR bakamusubiza ko amafaranga agiye gukoresha ari menshi.
Ikinyamakuru Umusingi kivuga ko bagiye aho iyo mashini ikorera mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera bahasanga abakozi ba Shingiro ndetse n’imodoka yari ije gupakira amabuye. Abakozi bavuze ko bamaze nk’umwaka n’igice bakora, uretse ibyumweru bibiri gusa Moteri yamaze yarapfuye ariko ngo ubundi barakora nta kibazo.
Rene Anthere
