Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’abagabo yegukanye umudari wa Bronze mu irushanwa Nyafurika rya Basketball ‘FIBA AFROCAN2023″ ryaberega muri Angola.
Uyu mudari u Rwanda rwawegukanye nyuma yo gutsinda Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) amanota 82 -73. Wari umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabaye ku cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2023 muri Arena de Kilamba i Luanda muri Angola.
Muri uyu mukino ikipe y’igihugu yihariye cyane uhereye mu gace ka mbere aho u Rwanda rwatsinze RDC amanota 19 kuri 17.
U Rwanda rwagarutse mu gace ka kabiri ruri hejuru cyane rubifashijwemo na Ndayisaba Dieudone na Nshobozwabyosenumukiza Wilson maze u Rwanda rusoza igice cya mbere rutsinda amanota 38 kuri 33. ya RDC.
Mu gace ka Gatatu k’umukino, RDC yagarukanye impinduka igatwara ku manota menshi 29 kuri 19.
Agace ka nyuma u Rwanda rwagatsinze ku manota 25 kuri 11 ya RDC ruhita runegukana intsinzi rutyo.
Umukino warangiye u Rwanda rutsinze RDC ku manota 82 kuri 73, ruhabwa umudari wa Bronze.
Panorama