Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’abagabo yegukanye umudari wa Bronze mu irushanwa Nyafurika rya Basketball ‘FIBA AFROCAN2023″ ryaberega muri Angola.

Uyu mudari u Rwanda rwawegukanye nyuma yo gutsinda Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) amanota 82 -73. Wari umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabaye ku cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2023 muri Arena de Kilamba i Luanda muri Angola.

Muri uyu mukino ikipe y’igihugu yihariye cyane uhereye mu gace ka mbere aho u Rwanda rwatsinze RDC amanota 19 kuri 17.

U Rwanda rwagarutse mu gace ka kabiri ruri hejuru cyane rubifashijwemo na Ndayisaba Dieudone na Nshobozwabyosenumukiza Wilson maze u Rwanda rusoza igice cya mbere rutsinda amanota 38 kuri 33. ya RDC.

Mu gace ka Gatatu k’umukino, RDC yagarukanye impinduka igatwara ku manota menshi 29 kuri 19.

Agace ka nyuma u Rwanda rwagatsinze ku manota 25 kuri 11 ya RDC ruhita runegukana intsinzi rutyo.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze RDC ku manota 82 kuri 73, ruhabwa umudari wa Bronze.

Panorama

By Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *