Mu nama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku kubungabunga ibidukikije izwi nka COP29, ibera i Baku muri Azerbaijan, Perezida Paul Kagame yatangaje ko Afurika ifite intego yo gukomeza kugira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ubwo hakiri ubushobozi buke mu bijyanye n’ishoramari ku mishinga irengera ibidukikije.
Muri iyi nama, Perezida Kagame yagaragaje ko imwe mu ntego Umugabane wa Afurika userukanye muri iyi nama ya COP29, ari ugukomeza kugira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, n’ubwo ikibazo cyo kubura ubushobozi bujyanye n’amafaranga yo gushora mu mishinga yo kurengera ibidukikije.
Perezida Kagame kandi yavuze ko Umugabane wa Afurika mu bigaragara ugira uruhare ruto mu kugira ibyuka bihumanya ikirere, bityo ko hakenewe inkunga yo kurushaho kubungabunga ko ibyo bike byagabanuka nk’uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Agira ati “Kutabona amafaranga ahagije mu kurengera ikirere biracyari inzitizi ikomeye kuri Afurika. Imihigo yahizwe mu nama zabanje ntabwo yeshejwe, kandi ntabwo byakurikiranwe. Ibi ntibikwiye!…”
Perezida Kagame asaba ko ibihugu byose byasaranganywa mu buryo buboneye amafaranga akenewe kugira ngo byose bitange umusanzu mu kuzana ibisubizo birengera ikirere.
Gupima umusanzu wa Afurika mu kurengera ibidukikije, ni imwe mu ngingo yagarutsweho mu nama yari iyobowe na Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazaville ndetse byongera gushimangirwa n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr Akinwumi Adesina.
Amakuru agaragaza ko Kwitabira iyi nama byabaye umwanya w’uko Perezida Paul Kagame ahura na mugenzi we wa Azerbaijani, Ilham Aliyev. Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu bombi byibanze cyane cyane ku guteza imbere urwego rw’ishoramari n’ubucuruzi muri rusange.
Panorama