Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuhinzi

Afurika ihomba byinshi bitewe no kudashyira imbere ubuhinzi _Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente atangaza ko Afurika ihomba byinshi bitewe no kudashyira imbere ubuhinzi, birimo amafaranga akoreshwa mu kwita ku ngaruka ziterwa n’ibura ry’ibiribwa, zirimo uburwayi, kugwingira kw’abana, amakimbirane n’ibindi bitandukanye.

Ubu butumwa Minisitiri w’Intebe yabugarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nzeri 2024, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Nyafurika yiga ku Biribwa (Africa Food System Forum).

Iyi nama irabera i Kigali ku nshuro ya kabiri, yitabiriwe n’abarenga 5000 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera mu rwego rw’ubuhinzi, abashakashatsi n’abandi.

Minisitiri w’Intebe Ngirente agaragaza ko Umugabane wa Afurika wugarijwe n’ikibazo cy’igwingira ry’abana ndetse no kuba bamwe mu bawutuye batabasha kubona ibyo kurya bihagije, bityo hakwiye ingamba zihuriweho zo gushaka umuti urambye w’ibyo bibazo.

Yagaragaje ko amafaranga akoreshwa muri ibyo yagakoreshejwe mu bindi bifite akamaro birimo kubaka ibikorwaremezo.

Ati “Iyo ibihugu bya Afurika bidafite ibiribwa bihagije, bikoresha amafaranga menshi mu kwita kuri icyo kibazo, kandi ayo mafaranga yari bushorwe mu zindi nzego zifite akamaro kurushaho.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente agaragaza ko abana bo muri Afurika barenga 32% bari munsi y’imyaka itanu bugarijwe n’ibibazo by’igwingira, mu gihe ku rwego rw’Isi, abana bagwingiye ari 22%.

Agira ati “Icyongeye kuri ibyo, abaturage bacu barenga 20 ku ijana bafite ibibazo byo kubura ibiribwa. Ibi bisobanuye ko abaturage batanu ba Afurika batabasha kubona ibiribwa bihagije kugira ngo bagire ubuzima bwiza.”

Akomeza agira ati “Umugabane wa Afurika ukeneye ubuhinzi burambye, bufite icyerekezo kandi butanga ibisubizo haba ku kwihaza mu biribwa, kurwanya igwingira mu bana no kuzamura ubukungu rusange bw’uyu mugane.”

Agaragaza kandi ko ibihugu bya Afurika byose bikeneye kugira ubuhinzi buhamye, aho umusaruro wabwo ukwiye kongererwa agaciro ndetse bigakemura ikibazo kibikomereye cy’umusaruro wangirika nyuma y’isarura.

Ku bijyanye n’itego y’iyi nama, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente agira ati “Akamaro k’iri huriro mu gushaka icyafasha Afurika kubona ibiribwa ntabwo gashidikanywaho.”

Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere Ubuhinzi (AGRA), Dr Agnes Kalibata, we agaragaza ko hakwiye gushyirwaho uburyo bw’imikorere yorohereza abahinzi kandi ibyo bidashobora kugerwaho hatabayeho ubufatanye bwa Leta n’abikorera.

Agira ati “Gushyiraho ubwo buryo bw’imikoranire hagati y’inzego za Leta n’abikorera, byafasha mu kugera kuri uwo musaruro twifuza.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, ashima abitabiriye iyi nama avuga ko ari uburyo bwiza bwo kwigira hamwe uko Umugabane wa Afurika wabona ibiribwa bihagije.

Agira ati “Iyi nama yitezweho guhuza abantu bazasangizanya amasomo kandi bagafata ingamba zo kubaka ubudahangarwa mu kubona ibiribwa muri Afurika kandi ntawe uhejwe.”

Na ho uwigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya AGRA, Hailemariam Desalegn, agaragaza ko ibiribwa ari iby’ibanze nkenerwa ku baturage, ku mugabane wa Afurika ndetse n’Isi muri rusange, bityo buri wese akwiye kugira uruhare kugira ngo biboneke kandi ku buryo buhagije.

Rene Anthere Rwanyange

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ibikubiye muri politiki y’imisoro ivuguruye, igaragaza ko izi mpinduka ari izigamije gushyira mu bikorwa gahunda ya 2 y’Igihugu yo kwihutisha...

Amakuru

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka y’imodoka yahitanye abantu 20 abandi barenga 30 bagakomereka. Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri, tariki 11...

Amakuru

Panorama Umuryango FPR Inkotanyi ukomeje amatora mu nzego ziwugize, ubu akaba ageze ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, aturutse ku mudugudu. Aya matora atandukanye...

Amagare

Tour du Rwanda igiye gukinwa ku nshuro ya 17 kuva ibaye mpuzamahanga no ku nshuro ya karindwi kuva igiye ku rwego rwa 2,1. Izatangira...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities