Umunya-Afurika y’Epfo, Main Kent, ukinira ikipe ya ProTouch yo muri Afurika y’Epfo, ni we wegukanye agace ka kane (4) aho abasiganwa bavaga i Kigali berekeza i Gicumbi.
Abasiganwa bahagurutse ku Kimironko saa tatu zuzuye, babanza kugenda kilometero 3.5 zitabarwa.
Mohd Zariff ukinira ikipe ya Terengganu, ni we wagerageje gutoroka abandi bwa mbere ariko bahita bamugarura, haza gukurikiraho Nsengimana Jean Bosco wabatorotse bamaze kugenda kilometero 5.

Nsengimana Jean Bosco yazamutse umusozi wa mbere ari imbere y’abandi, aba ari nawe wegukana amanota ya mbere yo kuzamuka.
Batangiye kuzamuka Shyorongi haje guhita hayobora itsinda ry’abakinnyi 10 ari bo McGill (Wildlife), S.Mugisha (ProTouch), Goeman (Tarteletto), Niyonkuru (Rwanda), Dujardin (TotalEnergies), O.Goldstein (Israel-Premier Tech), Ezquerra (Burgos), Rolland (B&B Hotels), Nielsen (Coop), Adamietz (Saris Rouvy).
Barenze i Kanyinya, Samuel Mugisha yaje kuyobora itsinda ry’imbere yegukana amanota yo kuzamuka, umusozi wa kabiri n’uwa gatatu.
Barenze Nyirangarama ubwo batangiraga kuzamuka umusozi uhanamye wa Tetero, abakinnyi bakomeje guhangana bashaka kuyobora, aho mu Banyarwanda harimo Niyonkuru Samuel na Mugisha Samuel.
Habura kilometero 20 ngo basoze isiganwa, uwitwa Goldstein yaje kongera gucika abandi ariko acungirwa hafi n’abarimo umufaransa Pierre Rolland.
Main Kent wasatiriye mu bilometero bitatu bya nyuma ni we watanze abandi i Gicumbi akoresheje amasaha atatu, iminota 17 n’amasegonda 40.
Umwenda w’umuhondo wambawe na Axel Laurence wa B&B Hotels umaze gukoresha amasaha 10, iminota 45 n’amasegonda arindwi, ni nyuma y’uko Restrepo Jhonatan yagowe n’agace k’uyu munsi kuko yasaga n’urwaye.
Uwa kabiri ni Madrazo Angel Ruiz wa Burgos arushwa amasegonda 10 kimwe na Natnael Tesfazion wa Drone Hopper mu gihe Umunyarwanda uza hafi ari Muhoza Eric wa 13 arushwa umunota umwe n’amasegonda 45.

Tour du Rwanda 2022 izakomeza ku wa Kane, tariki 24 Gashyantare 2022, hakinwa agace ka 5 kazahagurukira i Muhanga kerekeza i Musanze [unyuze i Kigali], ku ntera y’ibilometero 124,7.
NKUBIRI B. Robert
