Polisi y’u Rwanda irakangurira abantu kwitondera ahahoze ibigo bya Gisirikare ndetse n’ahigeze kubera imirwano kuko hashobora kuboneka ibisasu bishobora kubagirira nabi.
Ibi byagaragaye mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana, nyuma y’uko mu karere ka Nyanza ku wa 24 Nzeri 2016, igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyahitanye umwana.
Inkuru dukesha Polisi y’igihugu, ivuga ko ahagana saa tanu n’igice z’amanywa, ku itariki yavuzwe haruguru, abana bane bashakaga ibyuma bishaje byo kugurisha mu kagari ka Butare, ho murenge wa Kigoma, mu karere ka Nyanza, batoraguye gerenade, hanyuma barayikinisha bayitiranya n’icyuma gisanzwe, kugeza ibaturikanye, maze yica umwe muri bo, abandi basigaye barakomereka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana, yavuze ko batatu muri abo bana ari ab’uwitwa Faustin Kamanzi, uyu akaba na we yarakomerekejwe n’iyo gerenade, na ho umwana wa kane akaba yitwa Chris Igiraneza.
CIP Hakizimana yagize ati “Ubwo abo bana barimo bashaka ibyuma bishaje byo kugurisha, batoraguye gerenade, barayikinisha bibwira ko ari icyuma gisanzwe kugeza ibaturikanye, maze ihitana umwe muri bo witwa Olivier Niyomugisha wari ufite imyaka 12 y’amavuko, ndetse ikomeretsa Fulgence Niyigena ufite imyaka 10, Kevin Iradukunda ufite imyaka 8 na Igiraneza ufite imyaka ine.”
Yongeyeho ko usibye Niyomugisha wahitanywe na yo, abandi bane barimo se wa batatu muri abo bana; barimo koroherwa.
Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko ibikorwa byo gushaka ibyuma bishaje byo kugurisha bikwiriye gukorwa n’abantu bakuru.
Mu butumwa bwe, CIP Hakizimana yagize ati “Gushaka ibyuma bigomba gukorwa n’umuntu mukuru kuko we ashobora kugira amakenga ku buryo yirinda gukora ku kintu akeka ko ari igisasu. Nta mwana ukwiriye gushorwa muri iyo mirimo kubera ko afite ugushishoza guke.”
Polisi irakangurira kandi ababyeyi gukurikirana abana babo mu rwego rwo kubarinda gukinisha ibisasu babyitiranya n’ibyuma bisanzwe.
Polisi y’u Rwanda kandi irasaba abacuruzi kudakoresha abana muri iyo mirimo yo gushaka ibyuma bishaje, ikaba ndetse inibutsa ko gukoresha umwana imirimo ivunanye bihanwa n’amategeko mu Rwanda.
Yibukije ko umuntu utanze igisasu cyangwa utanze amakuru ahari igisasu ku bushake adakurikiranwa n’amategeko, hanyuma asaba buri wese kudakora ku kintu cyose akeka ko ari igisasu, ahubwo agahita abimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo zikihavane.
Ubusanzwe, ahantu higeze kuba ibigo bya gisirikare n’ahabereye imirwano ni ho hakunze kugaragara ibisasu.
Panorama