Panorama
Mu gusoza Shampiyona ya Afurika mu mukino wo gusiganwa w’amagare yabereye mu Rwanda, kuva ku wa 14 kugeza ku wa 18 Gashyantare 2018, Aimable Bayingana, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda -FERWACY (Fédération Rwandaise de Cyclisme), yagenewe igihembo cy’ishimwe.
Iki gihembo cy’ishimwe, Bayingana, yagiteganyirijwe n’Ihuriro nyafurika ry’Umukino wo gusiganwa ku magare -CAC (Confédération Africaine de Cyclisme), kubera uruhare rwe rukomeye mu iterambere ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda no muri Afurika.
Iki gihembo yagishyikirijwe na Perezida wa CAC, Mohammed Wagih Azzam, hamwe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco mu Rwanda, Uwacu Julienne.
Bayingana Aimable aganira n’Ikinyamakuru Panorama, yadutangarije ko igihembo yahawe yacyishimiye ariko kandi bimusaba gukora cyane kugira ngo barenge urwego bariho.
Agira ati “Igihembo twacyakiriye neza. Ni ishimwe ry’ibyo tumaze imyaka dukora kandi byatanze umusaruro mwiza. Mu myaka icumi gusa kugira ngo tuzamure umukino wo gusiganwa ku magare, tube tugeze kuri uru rwego, si ikintu cyoroshye mu gihe bisa nk’aho twatangiriye ku busa.”
Bayingana yakomeje agira ati “Iki gihembo kandi kuri twe kivuze gukora cyane kugira ngo tugere ku rwego rw’abaturushije. Ni umuhigo twahize kandi tugomba kuwuhigura. Tugomba gukora cyane kugira ngo Eritrea n’abandi baturushije tuzabaceho kuko hari n’abandi benshi twanyuzeho.”
Iki gihembo Aimable Bayingana yagihawe mu gihe bwa mbere mu mateka, Minisitiri wa Siporo mu gihugu cy’u Bufaransa, Laura Flessel-Colovic, yakurikiranye umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda. Uyu muminisitiri yakurikiranye umukino w’amagare, asura FERWACY n’ikigo cy’Afurika cy’umukino w’amagare kiri mu Kinigi mu karere ka Musanze.
Minisitiri Laura Flessel-Colovic, yanagiranye ibiganiro na Minisitiri Uwacu Julienne ku iterambere rya siporo mu bagore, guteza imbere siporo muri rusange by’umwihariko umukino wo gusiganwa ku magare.
Turacyategereje icyo Minisiteri ya Siporo n’umuco itangaza kuri iki gihembo Aimable Bayingana yahawe, n’ubutumwa bitanga ku bandi bayobozi b’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda.

Aimable Bayingana yambikwa umudari na Perezida wa CAC, Mohammed Wagih Azzam, ari hamwe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco mu Rwanda, Uwacu Julienne (Ifoto/Panorama)

Aimable Bayingana, Perezida wa FERWACY, ashimira na Perezida wa CAC, Mohammed Wagih Azzam, na Minisitiri wa Siporo n’Umuco mu Rwanda, Uwacu Julienne (Ifoto/Panorama)

Aimable Bayingana Perezida wa FERWACY na Laura Flessel-Colovic Minisitiri wa Siporo mu gihugu cy’u Bufaransa ubwo yasuraga FERWACY

Minisitiri wa Siporo mu gihugu cy’u Bufaransa, Laura Flessel -Colovic ubwo yasuraga Ikigo nyafurika cy’amahugurwa mu mukino wo gusiganwa ku magare kiri mu Kinigi mu karere ka Musanze
