Inama Nkuru y’Ihuriro ry’umukino w’amagare mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (UFC: Union Francophone de Cyclisme), yaberaga mu Bufaransa ku cyicaro gikuru cy’uwo muryango, yatorewe Bayingana Aimable, kuba Perezida w’iri shyirahamwe, muri manda y’imyaka ine.
Ni nyuma y’aho Mushikiwabo Louise atorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Aimable Bayingana na we ari umunyarwanda utorewe kujya mu rwego rukuru muri uwo muryango, binyuze muri siporo.
Igitekerezo cyo gushinga iri huriro cyavutse nyuma y’imikino ya Francophonie yabereye mu mujyi wa Nice mu Bufaransa, mu 2013.
Inama yarishinze yabereye mu mujyi wa Cassablanca muri Maroc hagati ya 8-9 Ugushyingo 2014. Kuva icyo gihe ryayoborwaga n’umunya-Maroc Mohamed Belmahi, ari na we Bayingana asimbuye.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare, David Lappertient yashimiye Bayingana kuri izi nshingano nshya yatorewe muri manda y’imyaka ine.
Azazifatanya ko kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, umurimo Bayingana amazeho imyaka isaga 10.
Muri Gashyantare 2017 na bwo Bayingana, yatorewe ku nshuro ya kabiri, kuba mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku mugabane wa Afurika.
Panorama
