Ubu ikigo cy’itumanaho Airtel-Rwanda gifite ishami I Kamembe mu Karere ka Rusizi. Iri shami riherereye hafi y’umupaka w’u Rwanda na DRC rizafasha abakiliya ba Airtel baba muri kariya gace ndetse n’abaturage ba Kongo Kinshasa kubona services zitandukanye za Airtel.
Iri shami ribaye irya gatandatu Airtel ifunguye mu Rwanda.
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari Mayor wa Rusizi, Frederic Harerima wari kumwe n’abakozi ba Airtel, abaturage ndetse nab a rwiyemezamirimo bo muri kariya gace.
Airtel Rwanda ikomeje kandi izakomeza gushyiraho ibigo byinshi bifasha abaturage kubona service zihuse kandi zinozemu gihugu hose .
Kugeza ubu ifite ibigo bine muri Kigali, ikigo kimwe i Musanze, n’ikindi i Rusizi cyafunguwe vuba aha.
Icyo biriya bigo bihuriyeho ni uguha abakiriya ba Airtel services zihuse kandi zianganywe ubupfura n’ubwitonzi.
Zimwe muri izi services hakubiyemo kohereza no kwakira amafarnga hagati y’abantu, ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoresha za telefoni zo mu bwoko bwa Apple, Samsung, Konka, Nokia, Tecno na Huawei.
Ibi ngo Airtel ibishobozwa n’ubufatanye yagiranye n’ibigo bikora ziriya telefoni.
Uwavuze mu izina ry’umuyobozo mukuru wa Airtel, yemeje ko ibyo Airtel ikora byose biba biri mu murongo wo guteza imbere urwego rw’ubukungu bishingiye ku itumanaho rigezweho.
Alexis Mugisha avuga ko akamaro k’ibi bigo ari ugufasha abakiriya gukomeza kwishimira ibyo Airtel ibakorera mu buzima bwayo bwa buri munsi bityo bakiteza imbere.
Umushyitsi mukuru Mayor wa Rusizi, Frederic Harerima, yashimiye Airtel ibikorwa ikora by’iterambere bifasha abaturage baba abo mu Rwanda n’abo hanze yarwo.
Yasabye ko izi services za Airtel zakomeza kwaguka kugeza kure hashoboka, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Bharti Airtel Limited ni ikigo mpuzamahanga gikorera mu bihugu 20 muri Africa no muri Aziya.
Ikicaro gikuru kiba New Delhi, mu Buhinde, kikaba ari ikigo cya kane gikomeye ku Isi mu bikorwa bwo gutanga services z’itumanaho rikoresheje telephone zigendanwa.
UMUSEKE.RW
Isaie
May 24, 2015 at 14:54
Ooh! very nice ,iRusizi izo services zari zikenewe kabisa.