Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Amabanga y’uruzinduko rwa ADEPR muri Suwedi yamennye amadirishya

Rev. Past Mboneko Coloneille uyobora ADEPR France, Rev Past Karuranga Ephrem umuvugizi wa ADEPR na Rev Past Nsanzurwimo Joseph wari Umuvugizi wa ADEPR muri Jenoside yakorewe Abatutsi (Photo/Courtesy)

Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Karuranga Ephrem, n’itsinda ayoboye ry’abantu bane kuva ku wa mbere tariki 12 kugeza ku wa 23 Kanama 2019 bari mu butuma bamazemo iminsi 11 muri Suwedi, ariko umwe muri bo yagarutse igitaraganya ku wa 21 Kanama 2019 mw’ijoro, abandi bari bagikomeje ubutumwa, bakaba barageze i Kigali ku wa 24 Kanama 2019 saa saba n’igice z’amanywa.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Panorama, atangwa na bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri ADEPR, avuga ko itsinda ryagiye mu butumwa bwa ADEPR muri Suwedi rigizwe n’Umuvugizi wa ADEPR Rev. Past. Karuranga Ephrem ari na we wari uriyoboye, Kubwinama Laurien ushinzwe imishinga, Umuhoza Aurélie ushinzwe imari n’ubukungu, na Karake Vicent uyobora FATEK (Faculté de Théologie de Kigali) ya ADEPR.

Bivugwa ko Intego y’ubu butuma muri Suwedi ikomoka ku masezerano hagati y’Itorero rya Suwedi (Swedish Pentecostal Contact Church) na ADEPR yabereye i Kigali muri Dove Hotel ku wa 21 Kanama 2017 akomoka ku mubano hagati ya ADEPR n’Itorero rya Suwedi wari umaze imyaka hafi 23 warazimye, kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Abanyasuwedi bahise bakura akarenge kabo mu bufatanye na ADEPR.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mubano wazuwe na Rev. Past. Nsanzurwimo Joseph wigeze kuba umuvugizi wa ADEPR mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba yibera mu buhungiro mu Bubiligi kuva mu 1994, akaba yarakatiwe igifungo cya Burundu n’inkiko Gacaca kubera ko yarezwe kandi agahamwa no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.

Uyu mubano kandi waje gukomezwa n’uko Rev. Past. Nsanzurwimo asabiye Mboneko Coloneille gusengerwa mu 2018, akaba umushumba wa ADEPR mu rurembo rw’i Burayi ariko akaba yari mu Bufaransa ariho ari umushumba. Uyu Mboneko afitanye ubucuti bukomeye na Rev Past Karuranga kandi umugore we afitanye isano ya hafi n’uwa Nsanzurwimo.

Uku kujya kuganira ku mishinga y’ubufatanye hagati y’Itorero rya Suwedi na ADEPR mu ruzinduko rwavuzwe haruguru, amakuru atugeraho avuga ko wabaye n’umwanya wo kugirana ibiganiro byihariye hagati y’ubuyobozi bwa ADEPR na Rev Past Nsanzurwimo Joseph, Rev Past Mboneko Coloneille na Rev. Past. Usabwimana Samuel na we uba mu buhungiro mu Bubiligi.

Bivugwa ko aba badeperi bafashe indaro mu Bubiligi, babeshejweho n’abanyasuwede akaba ari na bo bafashe iya mbere yo kongera guhuza Itorero rya Suwede na ADEPR bari baracanye umubano.

Karake Vicent uyobora FATEK (Faculté de Théologie de Kigali) ya ADEPR yaratashye abandi basigara mu mwiherero muri Suwedi (Photo/Courtesy)

Amakuru avuga ko hasigaye iminsi ibiri ngo ubutumwa busozwe, habaye agakino ko kohereza Karake Vicent, agaruka igitaraganya kuko batamushiraga amakenga ko yamena amabanga, amaze gutahura umubano wihariye uri hagati y’Umuvugizi wa ADEPR n’abahunze igihugu, dore ko ubwo aheruka kwimika Mboneko yagarukanye igitabo cyanditswe na Rev Past Nsanzurwimo kitwa “Histoire de l’Eglise Pentecote au Rwanda” cyanditswe mu 2009, gisohokera muri Suwedi. Ubu icyo gitabo kiri muri FATEK ndetse ADEPR ikaba yarakifashishije mu gusohora udutabo twasohotse mu 2018 dukwirakwiza hirya no hino mw’itorero.

Tugarutse ku masezerano hagati ya ADEPR n’Itorero rya Suwedi, mu ngingo ya 3, 5 n’iya 6 avuga ko bazagirana umushyikirano mu gukora amabwiriza n’amategeko mashya ya ADEPR ariko bigakurikiranwa n’Itorero rya Suwedi. Abasesengura ibintu bakabona ko uyu mubano ushobora kuba ariwo wajyanye ubuyobozi bwa ADEPR muri Suwedi, byanatumye uwo bishisha ahabwa itike y’indege itandukanye n’iz’abandi. Bibaza kandi ukuntu Itorero rifite ubuzima gatozi ibikorwa byaryo byajya bigenzurwa n’Itorero ryo hanze y’igihugu, ko kandi bishoboka ko inzira zo gutanga raporo zatangiye.

Twashatse kumenya neza impamvu Karake Vicent yavuye mu butumwa mbere y’abandi, tumuhamagaye kuri telefoni ye igendanwa, tumusuhuza tumuvuze mw’izina aratwikiriza, tumaze kumwibwira adusubiza mw’ijwi ryitonze ati “ni umuhungu we uyifite yayisize.” Twamusabye indi twamubonaho ariko ntayo yaduhaye kugeza iyi nkuru isohoka.

Turacyacukumbura icyatumye Itorero rya Suwedi (Swedish Pentecostal Contact Church) ricana umubano na ADEPR n’ikihishe inyuma mu kongera kugaruka kandi bagasezerana ko ibikorwa byabo bizajya bigira agaciro ari uko byabanje guhabwa umugisha n’Itorero rya Suwedi.

Ubwanditsi

11 Comments

11 Comments

  1. Munyakarama J Claude

    March 13, 2021 at 19:15

    Ijambo Ry’ Imana Riravugango Naho Amarembo Yikuzimu Ntazarishobora Itorero Ry’ Uwiteka Ryubatse Kurutare. Ibyo Byose Nimigambi Yubucakura Bwashetani Ufite Imbaraga Azarinda Itorero Rye Imana Yaranesheje Mana Niwowe Wenyine Twiringiye.

  2. King

    March 31, 2020 at 18:45

    Gusebanya n’itiku biri aha ni Imana ireberera umurimo wayo gusa. Naho kubwa satani ukorera muri uyu mwanditsi ntabwo ADEPR yagakwiye kuba ikiriho ariko ku bw’Imana iriho kandi irakomeye naho amarembo y’ikuzimu yahaguruka.

    Kuba ADEPR igiye kubyutsa umubano mwiza n’itorero rya Sweden ntakibi mbonamo kandi leta y’u Rwanda niba uvuga ko Rev Nsanzurwimo ashakishwa kubera ko yakoze Jenoside ibyo ni akazi ka Leta naho kubizanamo ADEPR ni ugushakira ikibazo aho kitari. Ubwo uvuga ko Rev Nsanzurwimo yakoze Jenoside ni amahirwe uzi aho aba bityo bimenyeshe urwego rubishinzwe ureke itiku n’urwango ufitiye ADEPR.

    • Seruhanga

      April 1, 2020 at 15:39

      Abanyarwanda bati: “Iminsi y’igisambo ni 40”, “Urushyize kera ruhinyuza intwari”, Nyamwanga kumva ntiyanze kubona”, “Agapfa kaburiwe ni impongo”, “Uhishira umurozi akaguca ku rubyaro”, kandi ngo “Abwirwa benshi akumva bene yo”. “Urumve birenge ni wowe ubwirwa”.

  3. rgba

    December 15, 2019 at 02:12

    iki kinyamakuru cyanyu ni gashoza ntambara,
    ibyo mwavuze 90% ni ibinyoma, mukwiye gukizwa mukareka gusenya.
    abantu baba babatumye mubahakanire, muzajye mubanza mwikorere investigation yanyu mbere yo kwakira amakuru y’abashaka gusenya namwe ngo mufite amakuru mutangaza, mubeshya abanyarwanda!!!

  4. Faida Pacific

    August 27, 2019 at 11:04

    Ariko mwagiye mureka amatiku n’amagambo adashinga asenya gusa
    Muharanire gukiranuka

  5. murangwa baby

    August 26, 2019 at 11:31

    twaravuze cyane tugaragaza iki kibazo none iyo wanze kumva ntiwanga no kubona muraza kureba ibikurikiraho nabasigaye bitegure ibibabaho vuba cyane, bati muze twubake akazu ka nsanzurwimo, karuranga, karangwa wasimbuye samweli mukwica uko ashatse nuwashatse, umuhoza ushyigikiye itorero ryabo rya cyangugu we yita iryumwimerere,doreko karangwa john bamwise bangamwabo , bareke nzembahonde, mbohereze kwa nyina

  6. Aniseth andh karangwa

    August 26, 2019 at 11:20

    ariko adepr irapfuye peeee? His Excellence atarutabaye mwitege uyu mu TIG LAURIEN kubwimana WAFUNGUWE EJOBUNDI AZIRA genocide ubu akaba ari kuruhembe rwumuheto wa karuranga na umuhoza kuko uyu laurien ni magara ntunsige yumuryango wa UMUHOZA NUMUGABO WE bose ni umuryango ukomoka intura muri Rusizi.
    RYA JAMBO NGO Itorero ryacu ryamaze kwirukana benshi

    • Faida Pacific

      August 27, 2019 at 11:11

      Mujye mukiranuka kandi muharire ibyubaka

  7. Musa

    August 24, 2019 at 17:58

    Ndumiwe ariko ibibera muri adepr Leta irabibona ko mbona ari ugusenya gusa, nge nsanga hakiri ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge muri ADEPR.

    Nibarize ese ko hashize iminsi imuhanga hiritwa abantu batandukanye, ibyo bagaragaje byaheze hehe? Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Karuranga na Karangwa babishyize mu kabati muzatubarize aho byaheze.

  8. Kwizera

    August 24, 2019 at 17:55

    Yewee ibya ADEPR birenze ukwemera koko gukorana nabantu bahunze Igihugu, ese nibarize Karuranga na Karangwa niki baburiye mu rwa gasabo gituma batanyurwa naho tugeze.
    Aba bagabo bakwiye kuvaho ubuyobozi bwarabananiye peee

    • Editor

      August 25, 2019 at 05:23

      Murakoze cyane ku bitekerezo byanyu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities