Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Amafaranga asaga Miliyari 138 agiye gushyirwa muri  serivisi yo gutwara abagenzi rusange

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD/AfDB), yemereye Guverinoma y’u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 138,8 yo gushora mu guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali.

BAD yatangaje ko abatega moto bakabaye bagabanyuka, aho kwiyongera, kuko moto ari kimwe mu biteza impanuka nyinshi mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi mu Rwanda nk’uko bigaragarazwa na Raporo Polisi y’u Rwanda igaragaza buri mwaka.

Umuyobozi wa BAD mu Rwanda, Aïssa Touré Sarr, yagize ati “Iri shoramari rizafasha mu gukuraho ibibangamiye n’ibishobora kuzabangamira serivisi yo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, rinaharure inzira igana ku gutwara abantu n’ibintu birambye, binoze kandi bigabanya imyuka ihumanya ikirere.”

Muri uyu mushinga harimo gahunda yo kuvugurura ibikorwa remezo byifashishwa muri iyi serivisi harimo Gare zitajyanye n’igihe n’aho abagenzi bahagarara bategereje imodoka ku mihanda.

Biteganyijwe ko aho abagenzi bategerereza imodoka no kuri za gare hazasakarwa kugira ngo batazajya banyagirwa, kandi hakazaba hatekaniye buri wese, by’umwihariko ababyeyi batwite, abonsa n’abafite ubumuga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities