Kuva muri Kanama 2018 kugeza muri Mutarama 2019, abantu 108 bahamijwe icyaha cya ruswa n’Urwego rw’Umuvunyi. Mu batangajwe amazina kw’isonga haza ab’igitsina gabo, mirongo icyenda (90) bagize ijanisha rya 83 ry’ahamamwe na ruswa (83%) bose, ibi byaha byose byahombeje Leta amafaranga asaga miliyari 7.3, amaze kugaruzwa akaba atarenga miliyari ebyiri, nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Umuvunyi ku wa 31 Gicurasi, 2019.
Hatangazwa amazina y’abahamijwe icyaha cya ruswa n’Urukiko rw’Ikirenga, Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase, yavuze ko agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 385, (385,256,956Frw), n’amadorali ya Amerika asaga ibihumbi 369, (369.110 USD) ari yo angana n’imitungo yangijwe na ruswa.
Yakomeje avuga ko kandi mu myaka itanu ishize, imanza zitararangizwa ngo hagaruzwe ibyangijwe zirimo agaciro k’amafaranga miliyari 7.3, imitungo y’abahamwe na ruswa ikaba igomba kugurishwa amafaranga akajya mu isanduku ya Leta. Amaze kugaruzwa angana na miliyari 2 hakaba hagisigaye asaga miliyari eshanu.
Ruswa nini igaragara mu rutonde rwatangajwe rw’abahamwe burundu n’icyaha, ni ukunyereza umutungo w’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 165 (165,095,431) n’amadorali ya Amerika asaga ibihumbi 368 (368,280 USD), aya arenga miliyoni 329 z’amafaranga y’u Rwanda, uko bigaragazwa n’Umugenzuzi wabikurikiranye mu rubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyanza.
Umuvunyi mukuru agira ati “Ubundi itegeko riteganya ko Urwego rw’Umuvunyi rushobora kurangiza imanza iyo rubona zitarangizwa vuba, niyo mpamvu rero twiyemeje gukaza umurego twifashisha abahesha b’Inkiko b’umwuga mu kwihutisha imanza Urwego rw’Umuvunyi ruba rwaratsinze kugira ngo zirangizwe kandi zitangazwe.”
Yongeraho ko ibyo Urwego rw’Umuvunyi ruzabifashwamo no kugenzura inzego z’abakozi n’imitungo yabo binyuze mw’imenyekanisha, hibandwa cyane ku bazwiho imyitwarire itaboneye.
Ibyiciro bya ruswa byagaragajwe
Ibyaha bya ruswa biri mu byiciro bitandukanye, ari na ko bikorwa n’ingeri zitandukanye z’abantu mu nzego zose z’imirimo.
Mu bahamijwe icyaha cya ruswa hagaragajwe umukozi wa SACCO Gikomero wanyereje umutungo w’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 15, umukozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) wanyereje amafaranga arenga miliyoni 90. Hagaragajwemo kandi abacuruzi, abahinzi, abashoferi, abamotari, abakozi ba Banki, umupolisi umwe, umunyeshuri umwe, umuvuzi gakondo, umuyobozi w’umudugudu, Perezida w’ikimina n’abandi batandukanye.
Murekezi Anastase, Umuvunyi Mukuru ati “Biragaragara ko inzego zose zirebwa no gukumira no kurwanya ruswa zihuje imbaraga, zihuje ibikorwa kugira ngo ruswa igabanuke kugeza ubwo izasa n’ivuyeho.”
Icyaha cya ruswa gisigaye kiri mu byaha bidasaza, nk’uko byasobanuwe n’Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, Musangabatware Clement.
Ati “Ruswa ubu ni icyaha kidasaza, igihe cyose umuntu ashobora kugikurikiranwaho mu gihe hari ibimenyetso.”
Ibyaha bya ruswa byagaragaye cyane ku rutonde rwatangajwe birimo ibyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke; byagaragaye mu manza 55 ziregwamo abantu 61. Ibyaha byo kunyereza imitungo biri mu manza 25 zarezwemo abantu 35, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro byaregewe mu manza umunani zigaragaramo abantu 10. Ibyaha byo kwaka cyangwa kwakira amafaranga bidakwiye, arenze ateganyijwe byo byagaragaye mu rubanza rumwe, runaregwamo umuntu umwe.
UMUBYEYI Nadine Evelyne
