Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY ryakuye ku rurtonde Nyirarukundo Claudette w’ikipe ya BENEDICTION y’i Rubavu ndetse inategeka iyi kipe guhita isubiza ibihembo uyu umukinnyi yari yahawe kubera imyirondoro ififitse.
Uyu mukinnyi bivugwa ko ubwo yakirwaga muri Benediction yatanze imyirondoro igaragaza ko yitwa Nyirarukundo Claudette wavutse mu mwaka wa 2002 gusa, ubwo yitabiraga amarushanwa Gisaka race na Kibeho race akaba yaraje yitwa Nyirahabimana Claudette wavutse mu 2006.
Ibi bigaragara mu ibaruwa Panorama.rw ifitiye kopi yo ku wa 16 Ugushyingo 2022, FERWACY yandikiye iyi kipe iyibwira ko ibyo uyu mukinnyi yakoze bihabanye n’indangagaciro z’umuryango mu gari w’abari muri siporo y’Amagare.
Mu gika cy’iyi baruwa cya 2 n’icya 3 Perezida wa FERWACY abwira umuyobozi wa Benediction agira iti “Mbandikiye ngira ngo mbamennye ko iyo migirire uyu mukinnyi yagaragaje itandukanye n’indangagaciro z’abari mu mukino w’amagare no muri siporo muri rusange, bityo nkabasaba gukangurira abakinnyi bari mu ikipe muyobora guca ukubiri n’iyo migirire idahwitse.”
Akomeza agira ati “Mboneyeho kandi kubamenyesha ko uwo mukinnyi akuwe ku rutonde rw’abatsinze amarushanwa Gisaka race na Kibeho race, bityo akaba asabwa gusubiza ibihembo byose yari yahawe.”
Ikipe ya Benediction nk’uko bigararagara mu ibaruwa yo ku wa 14 ugushyingo 2022 yemera aya makosa y’umukinnyi wayo ikavuga ko nyuma yo gukora ubugenzuzi bagasanga yarababeshye bahise bamuhagarika.

Nyirarukundo Claudette wakinnye nka Nyirahabimana Claudette muri aya marushanwa 2 yavuzwe harugugu yari yabaye uwa mbere mu bangavu muri Gisaka race yabaye tariki ya mbere Ukwakira 2022 arongera yegukana Kibeho race yok u wa12 Ugushyingo 2022.
Amakuru agera ku kinyamakuru Panorama.rw ni uko iyi dosiye yatangiye gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha -RIB.
Nshungu Raoul



Ja
November 20, 2022 at 16:16
Ibi twebwe turabimenyereye muri football n’indi mikino y’abato. Muzagere no mu machampionat y’abato mu yindi mikino muzasanga ho amanyanga akorwa bisa n’aho bishyigikiwe. FERWACY ndumva yo ifite gahunda bizayikundira ndanayikunzw rwose