“Urwego rw’abakinnyi bakina imbere mu gihugu nti ruri kure cyane y’urw’abakina amarushanwa mpuzamahanga.”
Ubwo hasozwaga umukino wa shampiyona yo gusiganwa ku magare, ku wa 09 Kamena 2018, mu irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino w’amagare bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Race to Remember, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda-FERWACY, Aimable Bayingana, yatangaje ko urwego rw’abakinnyi b’abanyarwanda baba abakina imbere mu gihugu ndetse n’abitabira imikino mpuzamahanga, rudatandukanye cyane.
Aganira n’itangazamakuru, Bayingana yagize ati “Murabona ko urwego rw’Abanyarwanda basigaye mu gihugu rutari kure y’urwa bariya bagiye hanze. Nka FERWACY amarushanwa tugerageza kuyongera uko dushoboye. Uyu munsi Bona yakinnye mu cyumweru gishize yari i Yaoundé (Yawunde) mu byumweru bibiri tuzaba dufite shampiyona.
Icyo gitutu ni cyo dushaka kuko imikino myinshi ariyo ituma abakinnyi bacu barushaho gukomera kandi na bariya bagiye bafite amarushanwa menshi ariko n’abacu tugomba kubazamura”.
Ibi byigaragaje nyuma y’aho umukino wo ku wa 9 Kamena 2018, wagaragayemo abakinnyi bavuye mu marushanwa yo hanze y’igihugu bari batararuhuka, hanigaragaza bamwe mu bana batunguranye batari basanzwe bamenyerewe mu myanya ya mbere muri shampiyona yo mu Rwanda.
Uhiriwe Byiza Renus, ni umukinnyi wa Muhazi Cycling Generation, ikipe yo mu karere ka Gatsibo, ukina mu cyiciro cy’abato. Afite imyaka 18. Mu rugendo Kamonyi-Nyanza no kuzenguruka mu mujyi wa Nyanza inshuro eshatu, urugendo rureshya na kilometero 89 na metero 200.
Uhiriwe yabonye yasoje irushanwa ari ku mwanya wa kabiri, agezeho bwa mbere. Yagize ati “Mu myitozo nakoze nari mfite ishyaka ryo kwitwara neza, kuko nanjye nifuza kuzamuka nkajya ku rwego rwa bakuru banjye. Nifuza kuzakina Tour du Rwanda, kandi nkazahagararira n’igihugu cyanjye mu marushanwa mpuzamahanga. Ni umuhigo nihaye ahubwo Imana izamfashe nshobore kuwuhigura.”
Uwizeyimana Bonaventure ukinira ikipe ya Benediction y’i Rubavu, ndetse akaba anakinira ikipe y’igihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare yabwiye itangazamakuru ko agomba kwigaragaza mu marushanwa yose azitabira muri uyu mwaka wa 2018 harimo na Tour du Rwanda 2018.
Uyu muhigo Uwizeyimana yawuhize nyuma yo kwegukana isiganwa ryabereye Cameroun (Kameruni) ndetse n’uduce tubiri tw’amarushanwa y’imbere mu gihugu (Rwanda Cycling Cup 2018), ubwo bavaga i Kayonza berekeza i Muhanga n’irindi ryo kuva i Kigali berekeza i Nyanza urugendo rwareshyaga na kilometero 130 na metero 300 amasaha atatu n’iminota 36.
Tariki ya 09 Kamena 2018 nyuma yo kwegukana isiganwa ryo kwibuka ryasorejwe i Nyanza, Uwizeyimana aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko intego ye ari ukwigaragaza mu marushanwa yose azitabira ariko by’umwihariko akazigaragaza cyane muri Tour du Rwanda izaba muri Kanama uyu mwaka.
Yagize ati “Nk’uko mfite intego muri uyu mwaka, ndashaka ngo Bona wa kera atandukane na Bona wa 2018. Tour du Rwanda ni umukino wo mu rugo ngomba gushyiraho ingufu kuruta indi yose. Nzakurikiza inama z’abatoza. Umwaka ushize negukanye agace kamwe, uyu mwaka mfite intego yo kwegukana tubiri.”
Mu minsi mike ku matariki tariki ya 23-24 Kamena 2018 hazaba shampiyona y’igihugu izanagaragaramo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda. Ku itariki ya 23 Kamena hazaba irushanwa aho umukinnyi azasiganwa ku giti cye, kazatsinda uwakoreshe ibihe bitoya ku rusha abandi. Na ho ku wa 24 Kamena habe shampiyona isanzwe.
Rene Anthere Rwanyange
