Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibitekerezo

Amahitamo y’abantu ni yo agena uko bazabaho; bimwe mu bikubiye mu gitabo “Imbaraga z’ubushishozi’’

Dr Mbonimana Gamariel, Umwanditsi w'igitabo "Imbaraga z'Ubushishozi/ The Power of keeping sober"

Mu gitabo “Imbaraga z’ubushishozi” cyanditwe na Dr. Gamariel Mbonimana kigizwe n’impapuro 134, ugisoma agenda ahura n’impanuro zikomeye za Perezida Paul Kagame ku byerekeye imbaraga z’ubushishozi.

Umwanditsi yifashisha impanuro zikomeye kandi zigisha za Perezida Kagame ziva mu mbwirwaruhame no mu nyandiko ze zitandukanye. Ashingiye ku bushishozi ku bijyanye no kunywa inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge, Mbonimana agaragaza ko bishoboka kugira imbaraga zo gushishoza mu zindi nzego z’ubuzima, muri politiki, mu mibanire hagati y’umuntu ku giti ke ndetse n’abandi cyangwa hagati y’imiryango migari ihuza igihugu cyose.

Mbonimana asobanura uburyo amahitamo y’abantu ari yo agena uko bazabaho mu buzima buri imbere, akagira inama abakiri bato bakunze guhura n’ibibazo by’imibereho bakamenya guhitamo bashingiye ku buzima bufite intego no kwigirira icyizere.

Agira ati “Muri urwo rugendo, wamenye ko guhitamo ubushishozi bigufasha kubona ibirenze umunezero wihuse no kwibanda ku ntego nini.”

Umwanditsi avuga ko ingeso z’umuryango mugari umuntu abamo zishobora kugira ingaruka ku mibanire y’umuntu, ku itumanaho, amarangamutima n’akazi ndetse n’uburyo ashobora gukora ibintu akururwa n’imigozi y’inzoga. Agaraza ko ibyo byose umuntu ubwe n’amahitamo ye ashobora kubitsinda. Agira ati “Intsinzi nyayo ituruka ku kwisuzuma, ukiyumvisha ubwawe, ntabwo ukurikira abandi gusa.”

Akomeza asobanura ko Perezida Paul Kagame yatanze Impanuro zo kumenya guhitamo neza mu mikoreshereze y’inzoga bitavuga ko yashakaga ko Abanyarwanda ayobora bareka inzoga burundu. Yaberekaga ububi bwazo n’ingaruka zo gukabya kuzinywa bishobora kugira ku mibereho y’umuntu. Bishobora kandi no kurenga imbibi z’urugo rumwe zikagera mu kazi aho akora, mu mibanire n’abandi no mu bukungu bw’igihugu.

Ibyo byose Dr. Gamariel Mbonimana avuga ni ko byamugendekeye, kuko gusayisha mu gasembuye, byaramwandagaje bituma yirukanwa mu Nteko Ishinga Amategeko, kandi na we ubwe abitangamo ubuhamya.

Akomeza agira ati “Inzoga zahozeho kandi zizahoraho, haba mu mirimo isanzwe, mu birori cyangwa mu bihe by’ibyago. Inzoga zari zifite umwanya zihariye kuko ari zo zahuzaga abantu mu busabane no mu kababaro. Nyamara Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame we yagaragaje ko uko isi turimo igenda ihinduka kandi ifite ibiziriko  idukururisha, igice kinini cy’abayituye ari bo urubyiruko rwihutira kwinjira mu nshundura zabyo rutabanje gushishoza.”

Mu ngaruka mbi ziterwa n’ubusinzi, Mbonimanaga agaraza iz’ingezi zirimo Kwiyandarika mu ruhame birimo kwinyaraho (kwiyanduza ku mubiri cyangwa ku myambaro) cyangwa kwambara ubusa, haba ku bagore cyangwa ku bagabo. Gufata ku ngufu, gutwara inda zitateganyijwe no kubyara indahekana. Gutwara ibinyabiziga umuntu yasinze bishobora gushyira ubuzima bwe n’ubwa bagenzi be mu kaga gakomeye harimo no gupfa. Kudashobora kwigenzura mu gufata ibyemezo bitewe n’umunaniro w’ubwonko. Kutuzuza inshingano kubera ubusinzi no kugenda mu kigare cy’abo mudahuje imbaraga, haba mu mufuka cyangwa mu mubiri. Kwandura indwara zisenya imbaraga z’imikorere y’imyanya y’umubiri, cyane cyane iyo mu nda nk’urwagashaya, umwijima, impyiko, igifu… Gushegesha ubukungu bw’urugo n’iterambere ryarwo. Guta icyubahiro ku giti cyawe, umuryango cyangwa urwego rw’ubuyobozi ubwo ari bwo bwose.

Dr Gamariel Mbonimana asaba abari mu myanya inyuranye y’ubuyobozi guterwa ishema no kuba abayobozi buzuye, bafite amahitamo agendera ku ntego kandi agaragaza impunduka nziza ku mibereho y’abantu. Kugira ubushobozi bwo kugarura abandi babavana mu cyerekezo cyijimye bakabaganisha mu gikeye kibafitiye akamaro.

Agira inama abantu bose muri rusange zo kumenya ibyo umubiri ukeneye, ukamenya igihe ubiwuhera n’igipimo hashingiwe ku kumenya amabanga yawo. Gushwanyaguza inshundura z’igihu cy’inzoga kugira ngo babashe kwirinda kwiyandarika, gutakaza akazi kari kabatunze…

Mbonimana avuga ko nta nahamwe utasanga ingaruka z’inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge kandi ko kubyurinda bishoboka. Ati “Ubishoboye wese uzamubwirwa n’uko azaba ari umuntu uhamye, wiyizeye, ukora neza kandi ubaho neza bitavuze ko arusha abandi ubutunzi.”

Akomeza avuga ko kwihangana mu rugamba rwo kwikura muri urwo rukubo bisaba imbaraga z’ubushishozi, kubera ko utashobora kwitandukanya n’umuryango cyangwa ngo witaze umuco uhuza abantu, ariko birashoboka gukomeza umubano mwiza utabihatiwe n’inzoga n’ibiyobyabwenge.

Gukora siporo no kwitoza guhumeka neza, gusoma ibitabo no kwifashisha umuco w’ubuhanzi burimo kubyina, kuririmba, imikino ngororangingo na siporo y’ imbaraga z’umubiri n’ubwenge, byose biri mu bikoresho Perezida Paul Kagame yeretse abanyarwanda bishobora gufasha umuntu gusohoka mu gihu cy’inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge.

Mbonimana agira ati “Byongeye kandi iyo ugerereranyije ibiciro by’inzoga n’ibindi bihahwa bitunga abantu, ubona ko Abanyarwanda bakeneye inama zo kubafasha kugira amahitamo afite intego. Niba ibiribwa bigenda bigabanyuka kandi abantu barushaho kwiyongera, ubutaka bukagabanya ubushobozi bwo kwera ariko inzoga zigakomeza kuzamuka mu biciro, izi nama n’impanuro ni ingirakamaro ku bantu bose.”

Amahirwe yo gusobanukirwa ku bushishozi byerekana ko atari ukubuza abantu kunywa inzoga, ahubwo ko ari ukubereka ko bishoboka kuzinywana ubushishozi n’ubwenge. Ntushobora kubuza umuntu kunywa inzoga yiyengeye ubwe, ariko wamwereka ko kunywa ibicuma bitatu by’urwaga atari ko kugaragaza ko urusha abandi urutoki runini. Ibyiza ni ukugendera ku mugani uvuga ko “Uyikura mu kabindi ikagukura mu bagabo”.

Nugera mu mayirabiri ni ukumenya guhitamo inzira nyayo kabone n’ubwo yaba ari iya kure. Icya ngombwa ni ukugerayo amahoro aho kunyura mu nzira y’ubusamo nyamara itizewe, ikaba yagushyira mu makuba.

Iki gitabo “Imbaraga z’Ubushishozi” kiboneka muri Librairie Caritas Bookshop na Librairie Ikirezi Bookshop.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.