Mu ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye na AEE, hamaze gushingwa amatsinda yo kuzigama no kugurizanya asaga 9000, agizwe n’abanyamuryango ibihumbi 260. Akarere ka Gisagara konyine gafite amatsinda afite 1100, afite abanyamuryango ibihumbi 30 aho 75% mu bagize ayo matsinda ari abagore.
Abaturage bo mu karere ka Gisagara barasabwa kureka imyumvire yo kumva ko hizigama ufite ibya mirenge, bakizigamira bahereye ku mafaranga make ashoboka no kureka ingeso mbi nk’ubusinzi ahubwo bakarushaho gukora cyane bakanizigamira.
Ibi byagarutsweho na Habineza Jean Paul, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ubwo ku bufayanye n’umuryango utari uwa Leta AEE Rwanda binyuze mu mushinga wayo GEWEP (Gender Women Empowerment Project) –Ubwizigame bwawe iterambere ryawe, mu murenge wa Save hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kwizigamira.
Habineza agira ati “Mureke kumva ko hizigama ufite ibya mirenge, ahubwo muhere ku mafaranga make ashoboka mwizigamire, mureke ingeso mbi nk’ubusinzi zatuma mutizigamira; ahubwo mukore cyane kugira ngo mubone ibibatunga.”
Ku ruhande rw’abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko kwibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya by’umwihariko abagore, byatumye batinyuka babasha kwihangira imirimo ndetse bagira n’ubushobozi bwo kuvugira aho abandi bari no kuzigama bahereye ku mafaranga make.
Mukashyaka Antoinette agira ati “Mbere ntaraza mu matsinda numvaga hazigama ufite amafaranga menshi ariko naje guhera ku biceri maganabiri Magana abiri none ubu maze kugera ku kwizigama ibihumbi bibiri Magana atanu mu cyumweru.”
Ingabire Ernestine agira ati “Kubera kuba mu matsinda bita intambwe byatumye nguza maze niga umwuga wo kudoda none ubu mfite ateriye nkorana n’ibigo by’amashuri nk’abadodore imyenda y’ishuri ‘impuzankano’ bimaze ku mfasha mu rugendo rw’iterambere.”
Ku ruhande rw’abagabo ariko ngo ho haracyari imbogamizi kuko inzoga zituzuje ubuziranenge zibakoma mu nkokora zigatuma batizigama uko bikwiye.
Muhoza Jean Paul agira ati “Hari ubwo umugabo asoma agacupa kamwe akongeraho n’akandi bikarangira atizigamye kandi usibye natwe abagabo, ubu noneho hari n’izindi nzoga zateye abagore nabo basigaye bakunda bigatuma tutabasha kwizigama bihagije.”
Mbuguje Origène umukozi wa AEE Rwanda ushinzwe ibikorwa by’umushinga wa GEWEP, avuga ko mu ntara y’Amajyepfo bamaze kwigisha no guhugura amatsinda asaga 9000 ku kamaro ko kwigizamira nuko bikorwa.









Rukundo Eroge
