Bamwe mu borozi bo mu ntara y’Amajyepfo baravuga ko bafite ikibazo cy’ibiryo by’amafi n’umurama wabyo. Ibyo bituma babona umusaruro wayo muke.
Hari abafashijwe muri ubu bworozi babona umusaruro, bakavuga ko ikibazo na none kiba isoko nkuko babitangarije RBA.
Ntibihanga Joseph umwe mu borozi b’amafi avuga ko ubworozi bw’amafi buhenze cyane kurenza uko ababutangira babitekereza, ikibazo cyo kubura ibiryo byayo ndetse n’imbuto nshya itanga umusaruro vuba ngo nibyo bica intege abatangiye uyu mushinga.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubworozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, RAB, Dr Uwituze Solange avuga ko hari gahunda yo kuvugurura ubworozi bw’amafi yororwaga ndetse bikajyana no gutanga ibiryo byayo ku borozi.
RAB ivuga ko hari na gahunda yo gusiburira ibyuzi by’amafi amakoperative hirya no hino mu gihugu kugira ngo bibafashe korora neza.
Mu Rwanda habarurwa ibyuzi byororerwamo amafi bigera ku 1583 biri ku buso bwa Ha 252.
Muri 2019-2020, umusaruro mbumbe w’amafi wari uri kuri Toni 461, uza kwiyongera muri 2020-2021 ugera kuri Toni 490.8.
Mu myaka ibiri iri imbere 2021-2022 u Rwanda rufite intego yo kongera umusaruro w’amafi ukagera kuri MT zisaga 1543, mu gihe 2022-2023 umusaruro uzagera kuri MT 2000.
Uyu musaruro kugira ngo uzagerweho, uyu mwaka biteganyijwe ko leta isahora miliyoni zisaga 240 n’izindi zisaga 280 mu mwaka utaha mu gusana no kongera ibiyaga n’ibyuzi by’amafi.
Hari kandi miliyoni zisaga 85 zateganyijwe uyu mwaka n’izindi zisaga 85 mu mwaka utaha zizifashishwa mu guhugura amakoperative yorora amafi mu Rwanda mu kongera umusaruro.
Miliyari zisaga 4 uyu mwaka n’izindi zisaga 4 mu mwaka utaha nazo zizatangwa mu kugura ibiryo by’amafi.
UBWANDITSI
