Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Amanota na Dipolome bya bamwe mu bize muri INATEK/UNIK bigiye gutezwa cyamunara

Ku itariki ya 30 Kamena 2020 nibwo Ministeri y’uburezi yatanze itangazo rivuga ko Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yahoze yitwa INATEK ihagaritswe burundu guhera ku itariki ya 1 Nyakanga 2020.

Igikurikiye iri fungwa ni uko hagiye gutezwa cyamunara ibikoresho byose by’ishuri, birimo imashini zibitse amanota na Dipolome by’abanyeshuri, biri muri iyi Kaminuza kubera imyenda y’abakozi.

Icyakurikiye iryo funga ni ugusaba abanyeshuri bize n’abigaga muri iyi kaminuza gushaka ibyangombwa byabo. Ukurikije uko ibihe byari bimeze, hatanzwe igihe gito ku banyeshuri bigaga icyo gihe ndetse n’abahize, kujya gufata ibyangombwa bakenera. Igihe cyatanzwe cy’ibyumweru bibiri gusa, cyarangiye hari abagikeneye ibyangomba basaga 200, ubu amaso yaheze mu kirere. Muri ibyo byumweru bibiri gusa, hagombye kuba aharatanzwemo raporo y’uko icyo gikorwa cyagenze.

Bagerageje kwandikira Minisiteri y’uburezi yafunze INATEK, basaba ko bafashwa kubona ibyangombwa byabo, ariko ntiyigeze ibaha icyizere ko bazabibona kuko batasubijwe. Aba bazaba abande?

Iyi kaminuza yatangiye mu 2003 ikaza kwibaruka n’irindi shami i Rulindo ryorohereza abatuye mu Burengerazuba n’Amajyaruguru kwiga batarinze kujya i Ngoma, yari imaze gushyira ku isoko abanyeshuri barenga 9500.

Ibaruwa yo 30 Kamena 2020, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ivuga ko mu gufunga iyi kaminuza hashingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) n’izindi nama zakurikiyeho zahuje ubuyobozi bw’iyi kaminuza na MINEDUC.

Minisiteri y’Uburezi yasabye kandi ko iki cyemezo gisobanurirwa abanyeshuri n’abakozi kandi bakanahabwa ibijyanye n’amasezerano y’akazi nk’uko amategeko abiteganya.

Yanasabye kandi ko Kaminuza ya Kibungo igomba gufasha abanyeshuri bayigagamo kubona inyandiko zibafasha kwiga ahandi mu mashami basanzwe bigamo.

Yanasabwe gukorana na HEC igatumiza inama buri munyeshuri akagirwa inama y’uburyo yakomezamo amasomo ye naho yajya kuyigira. Yanasabwe gukora raporo igaragaza ko ibi byashyizwe mu bikorwa bitarenze tariki ya 15 Nyakanga ndetse ikazashyikirizwa Minisiteri y’Uburezi.

Iyi minsi 15 yatanzwe yo guha abize muri Kaminuza ya Kibungo ibyangombwa byabo yabaye iyanga, ariko ntihatangwa amahirwe y’uko bakongererwa igihe.

Benshi baganiriye na Panorama bavuga ko hari amahirwe badashobora kubona haba mu kazi ndetse no gukomeza ibindi byiciro by’amashuri, kubera kubura impapuro zigaragaza amasomo bize ndetse n’amanota babonye.

Minisiteri y’uburezi ndetse n’Inama Nkuru ya Kaminuza n’amashuri makuru ntacyo barashobora kudutangariza aho abashaka ibyangombwa byabo bazabariza, nyuma y’uko imashini zibibitse zizaba zatejwe cyamunara.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Panorama The author of this words “Book” is Dr. Gamariel Mbonimana who was born in Kamonyi District in 1980. He is married and awarded...

Amakuru

Written by Malliavin NZAMURAMBAHO Rwanda, a small landlocked nation in East Africa, has emerged as a beacon of environmental innovation and political resolve in...

Amakuru

Ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwatangaje ko rwahagaritse umubano mu bya dipolomasi n’u Bubiligi, nyuma yo gusuzuma imyitwarire y’icyo gihugu...

Amakuru

Panorama Amateka y’u Rwanda, iyo ageze kuri paji y’Ubukoloni, atangira gusharira dore ko bitarangiriye mu kurukoloniza gusa kuko byageze no ku rwego rwo gucamo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities