Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Amashuri y’incuke n’abanza 61 yafungiwe imiryango

Dr Bahati Bernard, Umuyobozi Mukuru wa NESA

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyasohoye urutonde rw’ibigo by’a,ashuri y’incuke ndetse n’abanza 61 byo mu turere 11 byafunzwe guhera mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2024-2025.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, mu kiganiro na RBA cyo ku wa 20 Ukuboza 2024, yatangaje ko ayo mashuri afunzwe kubera kutagira ibyangombwa byo gukora no gukorera ahantu hashyira ubuzima bw’abanyeshuri mu kaga. 

Akomeza atangaza ko ayo mashuri afunzwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe kuva mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, bagasanga hari 785 mu gihugu akora mu buryo butemewe.

Umuyobozi Mukuru wa NESA avuga kandi ko nyuma y’ubugenzuzi bakoze mu kureba niba yujuje ibisabwa, basanze hari agomba guhagarika ibikorwa byo kwigisha kubera kutuzuzuza ibisabwa.

Yavuze ko buri mwaka bakora ubugenzi, ikibazo cyaje kugaragara ni aho bakora ubugenzuzi mu Turere, ejo wasubirayo ugasanga hari andi yavutse kandi nta byangombwa afite.

Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama bibaza impamvu NESA ikora ubugenzuzi amashuri yarafunguye, mu gihe bwagombye gukorwa mbere kugira ngo ababyeyi bategure aho bazajyana abana bavuye muri ayo mashuri yafunzwe.

Umubyeyi utarifuje ko amazina ye atangazwa agira ati “Buri shuri rigira gahunda yaryo bitewe n’ibisabwa. Ubu turasabwa kugura imyenda y’ishuri mishya, ndetse dutange n’amafaranga tutigeze duteganya…”

Undi mubyeyi ati “Ntitwanze ko hakorwa ubugenzuzi, ariko bukwiye kujya bukorwa abana bari mu biruhuko noneho amashuri akazajya gutangira twaramenye aho tuzabajyana. Iyi mikorere ikwiye guhinduka dore ko mu mirenge ndetse no mu turere hari abashinzwe uburezi bagombye kuba babikurikirana kare…”

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities