Connect with us

Hi, what are you looking for?

Politiki

Amatariki Inama ya CHOGM izaberaho yatangajwe

Itangazo ryasohowe n’Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza_Commonwealth, rivuga ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, kuri uyu wa Mbere batangaje itariki nshya y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma_CHOGM.

Itariki nshya yemeranyijwe n’Ibihugu bigize ‘Commonwealth’, ni iya 20 Kamena uyu mwaka wa 2022.

Iyi nama yari kuba yarabaye muri Kamena 2020, iza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID19. Nyuma ubunyamabanga bukuru bwa ‘Commonwealth’ ku bufatanye n’abashinzwe gutegura iyi Nama, bafashe icyemezo ko yakongera gusubukurwa ku itariki 21 Kamena 2021, ariko nab wo irasubikwa kubera ubwiyongere bw’iki cyorezo.

Ku mitegurirwe nta cyahindutse, nk’uko byateganywaga, Inama ya CHOGM izabera i Kigali, mu murwa mukuru w’u Rwanda.

Ibihugu 54 ni byo bibarirwa mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’icyongereza_Commonwealth, n’abantu bangana na miliyari 2.4, muri abo 60% bakaba ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30.

Inama ya CHOGM, iteganyijwe kuba ku itariki 20 Kamena 2022, ubusanzwe iba rimwe mu myaka 2, ikaba ifatwa nk’urwego rukomeye rugishwa inama, rugahuza abafata ibyemezo kuri politiki zinyuranye, uko baba bahuye baturutse mu Bihugu bitandukanye.

NKUBIRI B. Robert

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.