Ubusanzwe abafite ubumuga bwo kutabona bose bafashwa n’ubona utagejeje igihe cyo gutora mu gihe batora, ariko mu matora ateganyijwe yo gutora Perezida wa Repebulika muri Kanama 2017 siko bizagenda, kuko hari abazakoresha inyandiko zabugenewe z’abatabona bita braille.
Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona bo murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo baganiriye n’ikinyamakuru Panorama, bavuga ko biteguye amatora kimwe n’abandi banyarwanda n’ubwo bagifite imbogamizi zirimo kujya gutora bajyanye n’abana, kandi barumvise ko Komisiyo y’amatora yazanye uburyo bw’inyandiko z’abatabona ariko bo bavuga ko batazizi basanga na bo bakabatekerejeho.
Umwe muri bo yagize ati “Turashima ko dufite uburenganzira bwo gutora nubwo dufite imbogamizi z’uko abatazi gusoma no kwandika tuzakomeza kujyana n’abadufasha gutora; turasaba ko nk’uko abatazi gusoma bigishwa muri gahunda ya ‘IGA’ natwe abatabona twakwigishwa kugira ngo bidufashe; ariko mu gihe tutariga gusoma izo nyandiko z’abatabona baduha uburenganzira bwo guherekezwa n’uwo ushaka nk’uko n’ibindi by’imitungo tugira abo twizera. Badufashe twitorere Perezida wa Repebulika nk’uko tubyumva.”
Tuvugana n’umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona, Safari William, akaba n’umukozi w’Ihuriro ry’imiryango irengera abafite ubumuga (NUDOR: National Union of Disability Organizations in Rwanda) ushinzwe ubukanguramba ku bafite ubumuga kwitabira gahunda za Leta by’umwihariko amatora, avuga ko gahunda y’uko n’abatabona bazatora hakoreshejwe inyandiko z’abatabona ari ibyo kwishimirwa, nubwo bifuza ko hafashwa n’abatazi gusoma.
Safiri ati “Turashima ibyo Komisiyo y’amatora yakoze kuba yarazanye ziriya nyandiko z’abatabona nk’uko twabisabaga kenshi, ariko bakwiye kutwereka izo bazazana mbere, kugira ngo batazazana izo mu Rwanda tutazi kuko si zimwe zose; zigira imyandikire itandukanye, usibye ko bafashije abize gusa, abatarashoboye kugira amahirwe yo kwiga baracyafite za mbogamizi z’uko bajya gutora bajyanye n’abana kubafasha gutora, ibyo tubona nk’imbogamizi kuko umwana umuntu yanamubeshya ati ‘nugerayo utore uyu’, mu gihe batwemereye tukajyana n’abo dushaka, nk’uko no ku mitungo duhitamo udufasha no mu matora nibadufashe na byo twihitiremo uwo dushaka.”
Ku murongo wa telefone twavuganye n’Umumunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Munyaneza Charles, ku gufasha abatabona batazi gukoresha inyandiko z’abatabona ko bakwihitiramo ubafasha n’ubwo yaba agejeje igihe cyo gutora; ati “Ibyo byo ntibishoboka kuko uwo ugejeje igihe cyo gutora ntiyemerewe kwinjira mu kumba k’ibanga k’itora incuro ebyiri, ariko abazi gusoma za nyandiko z’abafite ubumuga bwo kutabona bo tuzabafasha kuko inyandiko zarateguwe.”
Munyaneza yakomeje avuga ko ku kijyanye n’uko ubwoko bw’izo mpapuro butandukanye, ari amakuru abonye ariko bazakorana n’imiryango y’abafite ubumuga hakoreshwe izo bashoboye hagendewe no ku mibare y’abazi kuzisoma kuko kugeza ubu bafite abatabona bagera ku bihumbi mirongo itanu na bitanu bagejeje igihe cyo gutora, ariko abazi gukoresha izo nyandiko bataramenyekana.
Mutesi Scovia
